RFL
Kigali

Opinion: Irindimuka rya Rwamagana City rizabazwe DG Niyivuga Mansoul watumye abakinnyi bagurisha isabune ngo babone ibyo kurya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/08/2022 18:47
0


Ikipe ya Rwamagana City ikomeje kuba iciro ry'imigani kubera imiyoborere irimo akavuyo ndetse kari guterwa na bamwe mu bayobozi b'iyi kipe.



Ntabwo imiyoborere idahwitse turi kubona muri Rwamagana City itangiye ari uko igeze mu cyiciro cya mbere ahubwo ni imbuto zabibwe kuva mu cyiciro cya kabiri none ba nyiri ubwite barashaka kuzisarura ku ngufu. Maze iminsi nandika inkuru zigaruka ku bibazo Rwamagana City irimo birimo gutandukana n'abakinnyi binyuranyije n'amategeko, kwitabira imikino ya gicuti mu buryo butarimo ubunyamwuga, ndetse n'ibindi bitandukanye.

Kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe inzira ya Rwamagana City yayigejeje mu cyiciro cya mbere ariko yarabayemo amayeri ubugambanyi n'urukundo rucye rw'ikipe. Rwamagana City yabaye mu cyiciro cya kabiri nk'ikipe idafite amakoro ndetse abenshi bari barabyakiriye ariko batungurwa n'ukuntu ibona umusaruro dore ko yari ifite n'impano zihuriza hamwe.

Rwamagana City, shampiyona y'ibibazo yayitangiye hakiri kare 

Amakuru maze iminsi ncukumbura nasanze muri iyi kipe harimo umuyobozi witwa Niyivuga Mansoul utifuza iterambere ry'iyi kipe ndetse uharanira inyungu ze ku giti cye bituma iyi kipe idashyira akaraso ku mubiri.

Niyivuga Mansoul yakoze iki ubwo Rwamagana City yari mu cyiciro cya kabiri?

Niyivuga Mansoul, Director-General (DG) wa Rwamagana City, ni we muyobozi twavuga ko areberera ubuzima bwa buri munsi bwa Rwamagana City ariko akaba adakunze guhuza n'abatoza baba bafite iyi kipe bigendeye ngo mu gukunda icyubahiro ndetse no gushaka kwereka abatoza ko umupira w'amaguru awuzi yanatoza kubarusha.

Ubwo Rwamagana City yageraga muri 1/4 ishaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere, uyu mugabo yaciyemo ibice abakinnyi aho yubatse ikipe y'abakinnyi bagera ku 8 yagaburiraga ku ruhande aho yari yarabahaye inshingano zo kweguza umutoza Sammy batumvikanaga.

Niyivuga Mansoul ubanza iburyo yerekana abatoza bashya ba Rwamagana City 

Amakuru namenye ni uko Niyivuga Mansoul na Sammy watozaga Rwamagana City bahereye mu ntangiriro za shampiyona batumvikana aho ngo uyu muyobozi yajyaga asaba ko Sammy yakinisha abana bo mu muryango we ariko Sammy akamubwira ko badashoboye hari ababarusha, amakimbirane agatangira uko. 

Abo bakinnyi ni Iryivuze Sudja na Rukaburacumu Issa, aho Sudja we ubu yamaze gusinya muri Rwamagana City kandi atarakinnye umukino n'umwe mu cyiciro cya kabiri. Kandi hari abirukanwe kubera ko badashoboye nyamara mu cyiciro cya kabiri barakinaga.

Uyu mugabo yigeze gutegura Inama yo kwirukana Sammy nk'uko yari yarakoze ikipe y'abakinnyi izamurwanirira ishyaka ariko mu nama hagati abura umukinnyi umujya inyuma birangira Sammy akomeje akazi. Aba bakinnyi buri umwe yari yamuhaye icyo avuga ariko bose birangira batavuze basohoka mu nama yabitwayeho umwikomo ndetse hari n'abatangiye kubigenderamo.

Nk'uko bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe ubwo yari mu cyiciro cya kabiri babivuga, Mansoul ngo yababuzaga gukora imyitozo ndetse buri gihe ikipe igakora ituzuye kugira ngo umutoza azirukanwe.

Irindi kosa uyu mugabo yakoze ni igihe Rwamagana City yageraga muri 1/4 igomba gukina na As Muhanga, yemereye SG kuzana umutoza François Kalisa mu mwiherero ngo agire inama abakinnyi. 

Ibi byabaye ahagana mu ma saa 20:00 PM ubwo uyu mutoza yazanaga na SG ndetse akabwira abakinnyi ko bakumva ibyo ababwira ndetse ngo bashakaga ko atoza uyu mukino kandi ibi byose byabaye umutoza mukuru atabizi. Abakinnyi bahise bahamagara umutoza nawe aza igitaraganya biba imvururu zikomeye kugera aho Kalisa n'uwari amuzanye basohoka.

Abakinnyi ba Rwamagana City bageze aho bagurisha bimwe mu bikoresho bahawe kugira ngo bagure ibyo kurya, urugero ni nk'aho bahurizaga hamwe isabune bakazigurisha bakaguramo ibiribwa bicye birimo umunyu, amavuta yo guteka, ibindi umutoza akabongerera.

Indi gihamya ni uko Niyivuga Mansoul ari we ushinzwe isoko ryo gutanga imokoda ikipe igendamo ariko kuko atari yagahawe amafaranga yo gutanga iyi modoka, ubwo Rwamagana City yajyaga gukina na Police FC, uyu muyobozi yagaragaje urukundo rucye rw'ikipe arayireka igenda muri twegerane abantu bose bayiha urwamenyo kandi yari afite ubushobozi bwo gutanga imokoda akazishyurwa nyuma.

Amakuru mfitiye gihamya ni uko ibyinshi biba muri iyi kipe umuyobozi mukuru aba atabizi ndetse yisanga imyanzuro yafashwe. Irindimuka rya Rwamagana City, mbona rikwiriye kubazwa Niyivuga Mansoul nshingiye ku bibazo bitandukanye akomeje guteza muri iyi kipe y'Iburasirabuza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND