Shema Ngoga Fabrice uyobora AS Kigali yahakanye iby'ubushobozi buke bwavuzweho gutuma APR FC yegukana byoroshye myugariro Ishimwe Christian na rutahizamu Niyibizi Ramadhan bahoze muri AS Kigali ndetse bakayifasha gutwara igikombe cy'amahoro cya 2022.
Mu mpera z'icyumweru gishize, ubwo APR FC yerekanaga abakinnyi bashya yaguze, Umuyobozi wayo Lt Gen Mubarakh Muganga yageze kuri Ishimwe Christian na Niyibizi Ramadhan avuga ko ikipe y'ingabo yabegukanye kuko AS Kigali bahozemo yabuze ubushobozi bwo kubagumana.
Aba bakinnyi bombi kimwe na Sugira Ernest, Ndekwe Felix, Michael Sarpong na Aboubakar Lawar, bavuye muri AS Kigali batarahabwa agahimbazamusyi k'ibihumbi 900FRW kuri buri umwe, nk'uko bari bayemerewe ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro batwaye batsinze APR FC igitego kimwe ku busa (1-0).
Mu Kiganiro AS Kigali yagiranye n'abanyamakuru ku mugoroba wahise (Kuwa 22 Kanama), Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice yabajijwe niba koko ikipe y'Umujyi yarabuze ubushobozi, asubiza ko atari byo, avuga ko Lt Gen Muganga wabikomojeho yaganiraga byo gutebya.
Shema Ngoga Fabrice
Shema yagize ati "Afande Mubarakh ashobora kuba yaratebyaga. Ntabwo ari ikibazo cy’ubushobozi. Niba twarishyuye imishahara abarenze abantu 40 ntabwo agahimbazamusyi kaba ikibazo.”
Avuga ku cyatumye Ishimwe na Niyibizi batinda kubona amabaruwa abarekura, Shema yagize ati “Twabasabye ko babanza gusubiza 'Assets (ibikoresho)' zacu, natwe tukabaha amafaranga yabo, Bambwiye ko babigaruye banahabwa ibaruwa zibarekura, Ntekereza ko m amafaranga bashobora kuba barayabonye.
Mu birori byabereye muri Ubumwe Grande Hotel, AS Kigali yerekanye abakinnyi bashya 10 yaguze ndetse na Nimero bahawe, ari bo; Dusingizimana Gilbert wavuye muri Kiyovu Sports (Numero 3), Tuyisenge Jacques wavuye muri APR FC (9) Man-Yakre Dangmo wavuye muri Cameroon (10), Rucogoza Eliasa wavuye muri Bugesera FC (14).
Tuyisenge Jacques
Hari kandi Akayezu Jean Bosco wavuye muri Étincelles FC (22), Lawrence Odhieng wavuye muri Kenya (24), Ndikumana Landry wavuye i Burundi (28), Nyarugabo Moïse wavuye muri Mukura VS (30), Frederick Odhiambo wavuye muri Kenya (33) na Satulo Edward w'Umugande, wahawe nimero 44.
Nyarugabo Moise
AS Kigali iritegura umukino w'igikombe kiruta ibindi izakinamo na APR FC kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022 ndetse n'imikino ya CAF Confederations Cup 2022-2023, aho izahagararira u Rwanda, ikazakina mu kwezi gutaha na ASAS Telecom yo muri Djibouti mu ijonjora rya mbere.
Abakinnyi bashya ba AS Kigali
Bamwe mu bayobozi ba AS Kigali
TANGA IGITECYEREZO