RFL
Kigali

Kigali: Polisi yafashe umucuruzi afite amacupa 2841 ya mukorogo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:13/08/2022 7:54
0


Kuwa kane tariki ya 11 Kanama 2022, Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n'ibindi byaha (ASOC). Yafashe umugore witwa Tumusabinema Eugenie w'imyaka 45, ucururiza mu karere ka Nyarugenge muri Karitsiye Matheus.Uyu Mugore yafashwe afite amacupa 2841 y'amavuta ya Mukorogo mu bubiko bwe,ayo mavuta akaba afite agaciro ka 8.101.7000 frws.



Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, asobanura uko uyu mugore yafashwe, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari uzi ko uyu Tumusabinema acuruza amavuta yangiza uruhu.

Ati: “Abapolisi bahawe amakuru ko Tumusabinema afite iduka ricuruza amavuta mu Mudugudu wa Nyarurembo, akaba anafite ububiko bw’andi mavuta ya mukorogo atemewe muri metero 100 uvuye ku iduka rye ashyiramo amavuta yemewe gusa, kandi ko afite umukozi umuzanira amavuta muri ubwo bubiko iyo umukiriya aje ashaka kugura mukorogo. Abapolisi bahise bajya aho akorera, bageze ku nzu yagize ububiko basanga mo amacupa 2.841 y’amavuta yangiza uruhu atandukanye nibwo bayafashe nawe arafungwa 

Amaze  gufatwa yavuze ko ayo mavuta ayazanirwa n’uwitwa Ufitamahoro Fabiola utuye mu Karere ka Rubavu, aya mavuta akaba ayakura mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, nyuma yo kuyinjiza mu gihugu  akayazana mu mujyi wa Kigali kuyagurisha abakiriya be ariko avuga ko hari n’abandi bajyaga bayamuzanira adafitiye imyirondoro..


CIP Twajamahoro yihanangirije abacuruzi bacuruza amavuta yangiza uruhu kuko Polisi ifatanije n’izindi nzego n’abaturage yahagurukiye kubafata, anabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’ u Rwanda harimo no gufungwa.


Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo hakurikizwe amategeko, mu gihe ibikorwa byo gufata Ufitamahoro bigikomeje.


Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.


Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND