RFL
Kigali

U Rwanda ni rwiza bisesuye - Lewis Hamilton wanyuzwe yasezeranyije kugaruka

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:13/08/2022 5:55
0


Lewis Hamilton, Umwogereza wamenyekanye mu marushanwa yo gusiganwa mu modoka nto azwi nka Formula 1, yagaragaje ko yanyuzwe n'ubwiza bw' u Rwanda yagiriyemo ibihe byiza muri iki Cyumweru, ashimira uko yakiriwe ndetse ashimangira ko azagaruka mu bukerarugendo.



Hamilton wongerewe 'Sir / Nyakubahwa' ku mazina n'umwamikazi w'u Bwongereza kubwo guhagararira igihugu cye neza muri Formula 1, yageze mu Rwanda kuwa 11 Kanama avuye muri Namibia, aho yatangiriye ibiruhuko muri Africa.

Mu majyaruguru y'u Rwanda niho Lewis yatembereye, aho ingagi zo mu birunga, atangazwa n'ubwiza bwazo ndetse n'imiterere y'aho zibarizwa.


Nk'uko bigaragara ku mafoto ari ku mbuga nkoranyambaga za Lewis Hamilton, we n'inshuti ze banejejwe no kuzamuka imisozi y'ibirunga aho icyanya cy'ubukerarugendo kirimo ingagi zikurura benshi mu batuye isi.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje amafoto yafatiye mu misozi y'ibirunga, agira ati '' U Rwanda ni rwiza bisesuye. Mwarakoze kutwakira. Nzagaruka."


Ubutumwa bwa Hamilton

Sir Lewis Carl Davidson Hamilton w'imyaka 37 y'amavuko, ni umwe mu bahanga mu gutwara imodoka nto aho amaze kwegukana aya marushanwa yo ku rwego rw'isi inshuro 7 zose, akaba ari ku mwanya wa Gatandatu ku rutonde rw'abarusha abandi amanota muri uyu mukino mu mwaka wa 2022.





Lewis n'inshuti ze bagiriye ibihe byiza mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND