RFL
Kigali

Sosiyete sivile yatangaje ibyavugiwe mu biganiro bagiranye na Antony Blinken

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:13/08/2022 12:34
0


Kuwa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2022 mu kigabiro Radiyo Ijwi ry'Amerika (VOA), yagiranye n'umuvugizi wa Sosiyete sivile mu Rwanda, yatangaje ibyavugiwe mu biganiro bagiranye na Antony Blinken, Minisiteri w'ububanyi n'amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere y'uko asoza uruzinduko rw'akazi yagiriye mu Rwanda.



Kuwa kane tariki ya 11 Kanama 2022,abagize society civile mu Rwanda bagiranye ibiganiro  na Antony Blinken, Minisiteri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze Ubumwe z'Amerika wari mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda. Ibiganiro byabo byibanze ku mikorere ya Societe civile  ndetse no kugarura y'umutekano mu karere k'ibiyaga bigari .

Mu Kiganiro radio ijwi rya Amerika yagiranye n'umuyobozi w'ihuriro ry'imiryango igize sosiyete sivili   mu Rwanda Ryarasa Nkurunziza Joseph yagarutse ku biganiro bagiranye na Antony Blinken.Avuga ko baganiriye  na Minisiteri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze Ubumwe z'Amerika ku mikorere ya sosiyete sivili  uburyo uburenganzira bwa Muntu bwubahirizwa nuko hakubakwa umutekano mu karere k'ibiyaga bigari .

Ati"Yifuje kumenya niba sosiyete sivili  dukora uko bikwiye ,niba nta bibazo duhura nabyo,urabizi mu bihugu byinshi cyane cyane ibya Afurika bikiri mu nzira y'iiterambere sosiyete sivili zihura n'ingorane.yanifuje kumenya umusanzu wa Sosiyete sivili mu iterambere ry'abaturage ,twaganiriye kandi kuburyo ibintu bimeze muri aka karere n'uburyo abantu barushaho kubaka umutekano muri aka karere."

Nkurunziza yakomeje avuga ko basobanuriye Antony Blinken imikorere yabo  nuko uburenganzira bwa Muntu bwubahirizwa mu Rwanda ndetse ko hari uburenganzira n'ubwisanzure  mu gutanga ibitekerezo.

Ati " Twamweretse aho igihugu cyacu cyavuye  naho kigeze uyu  ,usanga bafite ishusho y'u Rwanda ya kera .Ariko twagerageje kumusobanurira uko uburenganzira bwa Muntu bwubahirizwa ,tumubwira uko bimeze mu gihugu ,tumubwira ibimaze gukorwa n'ibindi dukeneye gukora. Mu Rwanda inzego zitangirwamo ibitekerezaho zirahari kandi societe civile bayibona nk'umufatanyabikorwa ukomeye."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND