Umuhungu wa 2 wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Ian Kagame, ari mu banyeshuri basoje amasomo ya gisirikare y'aba ofisiye bato mu ishuri ryo mu Bwongereza rya gisirikare rya Royal Military Academy.
Kuri uyu wa 12 Kanama 2022 ni bwo mu
Bwongereza ahitwa i Sandhurst habereye umuhango wo gutanga amapeti ku
banyeshuri basoje amasomo ya gisirikare.
Muri abo harimo abanyarwanda barimo n’umuhungu
wa Perezida Kagame, Ian Kagame, wambitswe ipeti rya ‘2nd Lieutenant.
Abasoje amasomo ni 41 baturutse mu
bihugu 26 by’amahanga n’abandi 208 bo mu Bwongereza.
Uyu muhango witabiriwe na Perezida
Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame.
Mu bandi banyarwanda basoje amasomo muri iri
shuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza harimo Park Udahemuka na David Nsengiyumva.
Umuhango wo guha aba basirikare amapeti wabereye i Sandhurst mu Bwongereza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama 2022.
Mu
mwaka wa 2019 ni bwo Ian Kagame yari yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu
ishami ry’Ubukungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza ya William.
Ishuri rya Royal Military Academy riri mu mashuri akomeye mu Bwongereza, rikaba ryarashinzwe mu mwaka wa 1947 bivuze ko rimaze imyaka 75.
Abanyarwanda 3 basoje amasomo muri Royal Military Academy barimo na Ian Kagame
Ubwo abanyeshuri basoje amasomo biyerekanaga imbere y'ababyeyi n'inshuti bari baje kubashyigikira barimo na Perezida Kagame n'umufasha we
Abanyeshuri basoje amasomo ya gisirikare bagera kuri 249
Ishuri rya Royal Military Academy riri mu mashuri ya mbere akomeye ya gisirikare
TANGA IGITECYEREZO