RFL
Kigali

Burundi: Imitwe ya Politike yasabiye abakora imirimo yo kuvunja amafaranga gukomorerwa, ubutegetsi butera utwatsi icyifuzo cyabo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:13/08/2022 12:38
0


Ubutegetsi bw'igihugu cy'u Burundi bwateye utwatsi icyifuzo cy'abayobozi b'imitwe ya politike yemewe bari mu mwiherero w'iminsi ibiri mu mu ntara ya Gitega kuwa Kane tariki ya 11 Kanama 2022, basabiye abakora ubushabitsi bwo kuvunja amafaranga y'amahanga kubafungurira ubucuruzi bwafunzwe ubutegetsi butera utwatsi icyifuzo cyabo.



Abayobozi b'imitwe ya politike yemewe n'amategeko mu Burundi basabye ko Leta yakomorera abakoraga imirimo w'ubuvunjayi bakemererwa kongera gukora mu mwiherero w'iminsi waberaga mu murwa mukuru wa Politike Gitega.

Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye avuga kuri icyo cyifuzo yavuze  ko abakora ubushabitsi bwo kuvunja amafaranga mu gihugu cye nta bushobozi bafite bwo gukora ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga  y'amahanga.Uyu muyobozi wa Repubulika y'u Burundi yemeza ko nta mikoro bafite  abemerera kuvunja amafaranga y'amahanga.

Perezida Ndayishimiye, yatangaje ko mu iperereza ryakozwe basanze  abakora ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga bayabona  babanje kuyasaba  muri Banki nkuru y'icyo gihugu BRB. Amafaranga akoreshwa ku isoko mpuzamahanga abenshi bayaka bavuga ko bagiye kuyaranguza hanze y'igihugu ntibabikore ahubwo bakayavunja mu marundi ku masoko y'ivunjisha atemewe n'amategeko.

Hari abandi bacuruzi basaba amafaranga akoreshwa ku isoko mpuzamahanga menshi ariko bakaranguza make, hari umucuruzi uvuga ko azagura ibicuruzwa bya miriyoni 200 akagura ibya miriyoni 50 ayasigaye akayavunjiza mu  mafaranga y'amarundi. 

Perezida w'uburundi avuga ko abasabira  abakora imirimo yo kuvunja amafaranga y'amahanga mu marundi gukomorerwa bakongera gukora ibijyanye n'ivunjisha ko  bakwiye gusubiza amerwe mu isaho, igihe abo babisabira batabona uburyo bwo gukora akazi kabo kinyamwuga bitewe nuko  gufungura ibikorwa byabo byateza igihugu igihombo. Igihe batarabona amikoro atuma babungabunga imikorere y'isoko ryo kuvunja amafaranga ntibazahabwa uburenganzira bwo gufungura inzu zivunjisha.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND