RFL
Kigali

Kizz Daniel utegerejwe I Kigali yavuze ko atigeze afungirwa muri Tanzania avuga ko azahava aririmbiye abafana be

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:11/08/2022 21:43
0


Nyuma yo kubona ubwisanzure muri Tanzania, umuhanzi w’icyamamare Kizz Daniel yaganiriye n’itangazamakuru avuga ko atigeze afungwa, asobanura ko yajyanywe guhatwa ibibazo gusa ndetse abizeza igitaramo cyiza ku wa gatanu.



Kizz Daniel utarigeze aririmbira mu gitaramo yari yishyuriwe, ari kumwe n’abari bateguye igitaramo ndetse n’abanyamategeko yaganiriye n’itangazamakuru kugira ngo asobanurire abafana be uko byagenze kugira ngo ntaririmbire muri Tanzania. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Kizz Daniel yasobanuye inzira ye kuva muri Uganda aho yagombaga kuva ajya muri Tanzania gutaramira abakunzi be.

Yavuze ko akunda Abanya-tanzania cyane kuko ubwo indirimbo ye BUGA ikunzwe cyane yasohokaga, yabaye iya mbere muri Tanzania mu gukundwa cyane n’abaturage, avuga ko atari kwanga kubaha ibyishimo cyangwa ngo yange kuririmba. Yagize ati

“Ntabwo nagombaga kwanga kuririmba, indirimbo yanjye Buga igisohoka abafana banjye hano muri Tanzania barayikunze cyane ndetse iza no ku mwanya wa mbere, ntabwo nari kubura kubaha ibyishimo. Ndabakunda cyane kandi nkunda n’akazi kanjye, nkunda kuririmba  kandi nanjye niyiziho kubikora neza rero ntabwo nari butenguhe abafana banjye, gusa kubera ko byabaye bikarenga ubushobozi bwanjye ntakindi nari bukore. Ndasaba imbabazi abaturage bo muri Tanzania nanone bambabarire”.

Uyu musore kandi yasabye ko yakongera guhabwa amahirwe yo kuririmbira abafana be muri Tanzania agira ati “Ndizera ko bavandimwe mushobora kongera kumpa amahirwe nkabereka igitaramo cyiza, kandi byagenda neza nkabaha igitaramo cyiza cyane. Murakoze”.

Kizz Daniel yasobanuye ko ibyatangajwe byose nk’impamvu yo kumubuza kurirmbira muri Tanzania ari ibihuha  byose, avuga ko yifuza kuzibona imbere y’abafana ndetse byemezwa ko azagaruka kuririmbira abafana be.

Kizz Daniel yongeye abisubiramo ati “Ntabwo nafungiwe muri Tanzania, reka mbisubiremo , najyanywe kubazwa ibibazo gusa kandi izina ryanjye rikomeze rivugwe. Nari najyanywe kubazwa , nta gufungwa byabayeho kandi nta n’ubwo byatwaye igihe kirekire mbazwa, kandi ndabasezeranya ko ku wa gatanu nzabataramira kandi igitaramo kikagenda neza cyane”.

Kizz Daniel ategerejwe i Kigali mu iserukiramuco ry’iminsi ibiri ‘ATHF Rwanda’, rizarangwa n’ibitaramo bibiri azahuriramo na Sheebah Karungi wo muri Uganda.

DORE IKIGANIRO YABIVUGIYEMO UBWO YAGANIRAGA N'ITANGAZANAKURU RYO MURI TANZANIA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND