APR FC yatsinze umukino wa mbere wa gicuti mu mikino 2 ifite kuri uyu munsi, umukino yatsinze na Gasogi United igitego 1-0.
Ni umukino wabereye kuri sitade i Kirenga iherereye i Shyorongi ari na ho isanzwe ikorera imyitozo. Umukino wabaye mu masaha ya mu gitondo, iminota y'umukino yarangiye Gasogi United ifite igitego kimwe ku busa bwa APR FC igitego cyatsinzwe na Irakoze Mugisha Nelson.
Amakipe yose yabanje mu kibuga abakinnyi benshi bashya bareba niba bamenyerana n'abandi bagahuza umukino.
APR FC yari yabanje mukibuga:
Tuyizere J Luck
Rwabuhihi Placide
Nshimiyimana Yunusu
Ndayishimiye Dieu Donne
Ishimwe Christian
Itangishaka Blaise
Nsegiyumva
Kwitonda Alain
Ishimwe Fiston
Mbonyuwontuma Taib
Nizeyimana Djuma
Gasogi United nayo yari yabanjemo :
Cuzuzo Aime Gaƫl
Habimana Hussein
Bugingo Hakim
Nizigiyimana Karim
Kaneza Augustin
Ngono Guy
Mwiseneza Kevin
Mugisha Nelson
Rugangazi prosper
Niyongira Danny
APR FC kandi kuva ku isaha ya saa 15:00 PM irakina n'ikipe ya Police FC mu mukino wa Kabiri wagicutu. Kuri iki cyumweru nibwo APR FC izacakirana na As Kigali mu mukino wa nyuma w'igikombe kiruta ibindi.
TANGA IGITECYEREZO