RFL
Kigali

APR FC yitegura As Kigali yatsinzwe na Gasogi United

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/08/2022 13:40
0


APR FC yatsinze umukino wa mbere wa gicuti mu mikino 2 ifite kuri uyu munsi, umukino yatsinze na Gasogi United igitego 1-0.



Ni umukino wabereye kuri sitade i Kirenga iherereye i Shyorongi ari na ho isanzwe ikorera imyitozo. Umukino wabaye mu masaha ya mu gitondo, iminota y'umukino yarangiye Gasogi United ifite igitego kimwe ku busa bwa APR FC igitego cyatsinzwe na Irakoze Mugisha Nelson.

Amakipe yose yabanje mu kibuga abakinnyi benshi bashya bareba niba bamenyerana n'abandi bagahuza umukino.

APR FC yari yabanje mukibuga: 

Tuyizere J Luck

Rwabuhihi Placide

Nshimiyimana Yunusu

Ndayishimiye Dieu Donne

Ishimwe Christian

Itangishaka Blaise

Nsegiyumva 

Kwitonda Alain 

Ishimwe Fiston

Mbonyuwontuma Taib 

Nizeyimana Djuma 

Gasogi United nayo yari yabanjemo :

Cuzuzo Aime Gaƫl

Habimana Hussein

Bugingo Hakim

Nizigiyimana Karim

Kaneza  Augustin

Ngono Guy

Mwiseneza Kevin 

Mugisha Nelson

Rugangazi prosper

Niyongira Danny 

APR FC kandi kuva ku isaha ya saa 15:00 PM irakina n'ikipe ya Police FC mu mukino wa Kabiri wagicutu. Kuri iki cyumweru nibwo APR FC izacakirana na As Kigali mu mukino wa nyuma w'igikombe kiruta ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND