RFL
Kigali

Abatanga serivisi z'irangamimerere bashyiriweho uburyo bushya bw'amahugurwa buzatuma banoza imikorere

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:11/08/2022 22:11
1


Abanditsi b'irangamimerere n'abakozi bashinzwe irangamimerere bazajya bakurikirana amasomo yo kubongerera ubumenyi ku mikoreshereze y'ibitabo by'irangamimerere nkoranabuhanga, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mudasobwa na murandasi.



Ibi byatangajwe na Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya (ICT & Innovation), Ingabire Paula  tariki ya 10 Kanama 2022 mu birori  byo kwizihiza umunsi Nyafurika wahariwe irangamimerere, byabereye mu karere ka Nyagatare ku rwego rw'igihugu. Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya gatanu, insangamatsiko  y'uyu mwaka iragira iti " Irangamimerere ni isooko y'igenamigambi n'iterambereā€.

Ubusanzwe Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Indangamuntu, NIDA ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC basanzwe bahugura abashinzwe guha abaturage serivisi z'irangamimerere ariko bikaba byakorwaga babahurije hamwe, kuburyo byabasabaga guhagarika akandi kazi bakajya guhugurirwa ahateganyijwe ariko inzego twavuze  haruguru zifatanyije na Minisiteri y'Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, bashyizeho uburyo bushya buzafasha abatanga serivisi z'irangamimerere kugira ubumenyi kuri serivisi batanga batagiye mu mahugurwa akorwa imbonankubone. Amahugurwa bazajya bahabwa banyuze kuri sisitemu yashyizwe ku rubuga rwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu MINALOC, bibasabye kwiyandikisha bahabwa konti bazajya bakoresha.

Bazajya biga amasomo ajyanye n'uburyo bwo  kwandika mu bitabo by' irangamirere  nkoranabuhanga, bamenye uko bikorwa kugirango bigabanye umwanya bakoresha bajya ahaberaga amahugurwa binagabanye  ingengo y'imari yakoreshwaga mu guhugura abanditsi b'irangamirere ndetse n'abakozi bose batanga serivisi z'irangamimirere.

Uburyo bwo guhugurwa   kuri  serivisi z'irangamimerere nkoranabuhanga bwitezweho korohereza abaturage kubona serivisi zihuse kandi zinoze , buzagabanya ingengo y'imari yakoreshwaga mu gutegura amahugurwa bakoraga bahuriye mu nzu mberabyombi zibera amahugurwa.

Ingabire Paula, Minisitiri w'ikoranabuhanga no guhanga udushya, yavuze ko hafunguwe ku  mugaragaro ibitabo by'irangamimerere nkoranabuhanga bishya bibiri ,bisanga bitanu bisanzwe bikoreshwa mu buryo bw'ikoranabuhanga  mu gihe hasigaye  ibitabo bindi  bibiri  bigomba gushyirwa mu ikoranabuhanga. 

Ati"Uyu ni umunsi Nyafurika w'irangamimerere wabereye  hano mu karere la Nyagatare,dufunguye ku mugaragaro ibindi bitabo nkoranabuhanga by'irangamimerere bibiri,hari igitabo  kizajya cyandikwamo abana bavutse ku babyeyi batashyingiranywe mu buryo bwemewe n'amategeko ,ikindi ni igitabo cyagenewe ushaka kubera umubyeyi umwanya atabyaye  ."

Minisitiri Ingabire ,akomeza yanavuze  ko hatangijwe inyigisho zizakorwa hifashijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo  kongera ubumenyi bw'abatanga serivisi z'irangamimirere  nkoranabuhanga no gufasha abaturage kubona serivisi  nziza kandi zinoze .

Ati" kuri  uyu munsi Nyafurika w'irangamimerere nanone dufunguye ku mugaragaro inyigisho hifashishijwe ikoranabuhanga, ubwo buryo buzafasha abanditsi b'irangamimerere  n'abakozi bafatanya gutanga izo serivisi mu rwego  r rwo kubafasha kugira ubushobozi no kubona umwanya wo  guha serivisi abagenerwabikorwa .Umukozi wese utanga serivisi z'irangamimirere arasabwa kwiga ayo masomo uko arangije buri somo azajya akora isumabumenyi anahabwe impamyabumenyi , uzajya arangiza ayo masomo bizatuma atanga serivisi   zinoze ku baturage bazikeneye . Iyo  irangamimerere iyo rikozwe neza bifasha igihugu kumenya umubare w'abaturage, Leta ikanabona uko itegurira abaturage igenamigambi ribateza imbere."

Mukaperezida Denyse utuye ,mu  murenge wa Mimuri ni umwe mu baturage bandikishije Umwana mu gitabo cyandikwamo abana bavutse  ku  babyeyi batashyingiwe mu buryo bwemewe  n'amategeko ."

Ati" Ndishimye cyane kuko twandikishije Umwana wacu kuri se ,ubu mfite dufite agaciro njye n'umwana wanjye ,agize uburenganzira bwo kwandika ku babyeyi twembi  yarasanzwe yanditse kuri njye njyenyine none yanditswe no kuri se ."

Guverineri w'intara y'Iburasirazuba Gasana Emmanuel, yasabye abayobozi b' utugari n'imirenge bo mu ntara ayobora gushyira imbaraga mu bukangurambaga bujyanye n'umunsi w'irangamimerere buzasozwa tariki 31 Kanama 2022 ,abibutsa ko bafite inshingano zo  gushishikariza abaturage kwitabira serivisi z'irangamimerere ziteganyijwe muri  ubwo bukangurambaga.

Mu Rwanda abana banditse mu bitabo by'irangamirere bangana na 84% mu mibare yatangajwe mu mwaka ushize wa 2021,bigaragara ko ikoranabuhanga ryagize uruhare mu kwihutisha kwandika abana mu irangamirere kuko muri 2015 abana bari  baranditswe bari ku kigero cya 53%.Ibitabo birindwi nkoranabuhanga by'irangamirere nibyo byatangiye gukoreshwa mu gihe hari  bitabo 9  n'irangamirere bibiri bikaba bitarashyirwa buryo bwo  gukoresha ikoranabuhanga.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JUSTIN1 year ago
    NEZA





Inyarwanda BACKGROUND