Abanditsi b'irangamimerere n'abakozi bashinzwe irangamimerere bazajya bakurikirana amasomo yo kubongerera ubumenyi ku mikoreshereze y'ibitabo by'irangamimerere nkoranabuhanga, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mudasobwa na murandasi.
Ubusanzwe Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Indangamuntu, NIDA ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC basanzwe bahugura abashinzwe guha abaturage serivisi z'irangamimerere ariko bikaba byakorwaga babahurije hamwe, kuburyo byabasabaga guhagarika akandi kazi bakajya guhugurirwa ahateganyijwe ariko inzego twavuze haruguru zifatanyije na Minisiteri y'Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, bashyizeho uburyo bushya buzafasha abatanga serivisi z'irangamimerere kugira ubumenyi kuri serivisi batanga batagiye mu mahugurwa akorwa imbonankubone. Amahugurwa bazajya bahabwa banyuze kuri sisitemu yashyizwe ku rubuga rwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu MINALOC, bibasabye kwiyandikisha bahabwa konti bazajya bakoresha.
Bazajya biga amasomo ajyanye n'uburyo bwo kwandika mu bitabo by' irangamirere nkoranabuhanga, bamenye uko bikorwa kugirango bigabanye umwanya bakoresha bajya ahaberaga amahugurwa binagabanye ingengo y'imari yakoreshwaga mu guhugura abanditsi b'irangamirere ndetse n'abakozi bose batanga serivisi z'irangamimirere.
Ingabire Paula, Minisitiri w'ikoranabuhanga no guhanga udushya, yavuze ko hafunguwe ku mugaragaro ibitabo by'irangamimerere nkoranabuhanga bishya bibiri ,bisanga bitanu bisanzwe bikoreshwa mu buryo bw'ikoranabuhanga mu gihe hasigaye ibitabo bindi bibiri bigomba gushyirwa mu ikoranabuhanga.
Ati"Uyu ni umunsi Nyafurika w'irangamimerere wabereye hano mu karere la Nyagatare,dufunguye ku mugaragaro ibindi bitabo nkoranabuhanga by'irangamimerere bibiri,hari igitabo kizajya cyandikwamo abana bavutse ku babyeyi batashyingiranywe mu buryo bwemewe n'amategeko ,ikindi ni igitabo cyagenewe ushaka kubera umubyeyi umwanya atabyaye ."
Minisitiri Ingabire ,akomeza yanavuze ko hatangijwe inyigisho zizakorwa hifashijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kongera ubumenyi bw'abatanga serivisi z'irangamimirere nkoranabuhanga no gufasha abaturage kubona serivisi nziza kandi zinoze .
Ati" kuri uyu munsi Nyafurika w'irangamimerere nanone dufunguye ku mugaragaro inyigisho hifashishijwe ikoranabuhanga, ubwo buryo buzafasha abanditsi b'irangamimerere n'abakozi bafatanya gutanga izo serivisi mu rwego r rwo kubafasha kugira ubushobozi no kubona umwanya wo guha serivisi abagenerwabikorwa .Umukozi wese utanga serivisi z'irangamimirere arasabwa kwiga ayo masomo uko arangije buri somo azajya akora isumabumenyi anahabwe impamyabumenyi , uzajya arangiza ayo masomo bizatuma atanga serivisi zinoze ku baturage bazikeneye . Iyo irangamimerere iyo rikozwe neza bifasha igihugu kumenya umubare w'abaturage, Leta ikanabona uko itegurira abaturage igenamigambi ribateza imbere."
Mukaperezida Denyse utuye ,mu murenge wa Mimuri ni umwe mu baturage bandikishije Umwana mu gitabo cyandikwamo abana bavutse ku babyeyi batashyingiwe mu buryo bwemewe n'amategeko ."
Ati" Ndishimye cyane kuko twandikishije Umwana wacu kuri se ,ubu mfite dufite agaciro njye n'umwana wanjye ,agize uburenganzira bwo kwandika ku babyeyi twembi yarasanzwe yanditse kuri njye njyenyine none yanditswe no kuri se ."
Guverineri w'intara y'Iburasirazuba Gasana Emmanuel, yasabye abayobozi b' utugari n'imirenge bo mu ntara ayobora gushyira imbaraga mu bukangurambaga bujyanye n'umunsi w'irangamimerere buzasozwa tariki 31 Kanama 2022 ,abibutsa ko bafite inshingano zo gushishikariza abaturage kwitabira serivisi z'irangamimerere ziteganyijwe muri ubwo bukangurambaga.
Mu Rwanda abana banditse mu bitabo by'irangamirere bangana na 84% mu mibare yatangajwe mu mwaka ushize wa 2021,bigaragara ko ikoranabuhanga ryagize uruhare mu kwihutisha kwandika abana mu irangamirere kuko muri 2015 abana bari baranditswe bari ku kigero cya 53%.Ibitabo birindwi nkoranabuhanga by'irangamirere nibyo byatangiye gukoreshwa mu gihe hari bitabo 9 n'irangamirere bibiri bikaba bitarashyirwa buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga.
TANGA IGITECYEREZO