RFL
Kigali

Hagiye gusohoka indirimbo yakorewe muri Wasafi ya Mr OzzyB na Mr Blue ndetse na Nick Dimpoz wo muri City Maid-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:11/08/2022 15:45
0


Hagiye gusohoka indirimbo yakorewe muri wasafi ya Mr Ozzyb afatanyije na Nick Dimpoz umenyerewe muri Cinema nyarwanda, ndetse na Mr Blue, icyamamare mu muziki wo muri Afurika cyane cyane iwabo muri Tanzaniya.



Nk’uko amakuru ava imbere mu bari inyuma y’iyi ndirimbo abihamya, amashusho y’indirimbo yiswe “Kuki” ya Mr Ozzyb afatanyije na Nick Dimpoz ndetse na Mr Blue yarangiye gukorwa, hasigaye kuyitangariza abanyarwanda.

Mu kiganiro yahaye inyaRwanda.com ikimara kumenya iby’iyi ndirimbo, Mr Ozzy B yagize ati “Indirimbo yitwa  “Kuki” yanjye mfatanyije na Mr Blue ndetse na Nick Dimpoz, ikaba ari indirimbo nizeye ko buri muntu azayikunda.’’

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Lizer wo muri wasafi ya Diamond Platnumz, naho amashusho afatwa na Director Japhet ndetse na Molise bafatanyije na  Sam Switch.

Mr Ozzyb mu ifatwa ry'amashusho

Mr Blue ni umwe mu bahanzi b’abanyabigwi ndetse unamaze imyaka myinshi mu muziki wo muri afurika, wakunzwe bitagereranywa mu myaka myinshi ishize ndetse n’ubu akaba ari kwigwizaho igikundiro.

Mr OzzyB ni umwe mu bahanzi bari gutanga ikizere ku muziki bitewe n’indirimbo ze ziri kwakirwa n’abatari bake, ndetse wanabijeje gukomeza kubaha ibyiza. Nick Dimpoz akaba umuhanzi ukomeye ndetse unakunzwe mu njyana ye yihariye.

Mr OzzyB na Nick mu ifatwa ry'amashusho

Indirimbo “Kuki” iri hafi gusohoka

Amwe mu majwi yakorewe muri Wasafi

Sam Switch ni umwe mu bakoze ku mashusho y'iyi ndirimbo

Mr Blue ni umwe mu bumvikana muri iyi ndirimbo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND