RFL
Kigali

Mu masaha atagera kuri 48 Barcelona ishobora gutakaza abakinnyi yari yaguze

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/08/2022 10:32
0


Amakuru dukesha ikinyamakuru cya ESPN aravuga ko Barcelona ishobora guhatirwa kurekura Christensen na Franck Kessié mu gihe ku wa Gatandatu byagera batarandikishwa.



Barcelona izatangira shampiyona kuri uyu wa 6 ikina na Rayon Vallecano gusa kugera kuri ubu ntirabasha kwandikisha umukinnyi n'umwe mu bo yasinyishije. Abakinnyi nka Robert Lewandwski, Raphinha, Jules Kounde Kessié na Christensen bose nta n'umwe kugeza ubu wemerewe gukina ku wa 6.

ESPN yavuze ko Barcelona na nubu ikiri hejuru y'umurongo w'amafaranga igomba gutanga ku bakinnyi. Uyu mwaka Barcelona yazamuye umutungo w'amafanga ibinyujije mu kugurisha amashusho yayo ku kigero cya 25% ariko nabwo ntabwo byakemuye ikibazo cy'inyungu.

Barcelona ikomeje kugorwa n'uko amafaranga yinjiza ari macye kuyo isohora

Ubu Barcelona itegetswe kuzamura inyungu yayo bitarenze amasezerano 48 ku buryo yahita yandikisha abakinnyi bashya yaguze, mu gihe byayinanira Christensen na Kessié amasezerano yabo akaba yaseswa bakigendera. Usibye aba bakinnyi, Barcelona yaguze ejo bundi, Ousmane Dembélé na Sergi Roberto nabo ntibazabasha kwandikwa ntagihindutse.

Aho bigeze aha abakinnyi bose Barcelona yaguze ntifite ubushobozi bwo ku bandikisha muri La Liga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND