RFL
Kigali

Sierra Leon: Aba Polisi 2 bakomeye batewe amabuye n’inkoni mpaka bapfuye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:11/08/2022 10:28
0


Muri Sierra Leon abaturage basabwe gutaha kare nyuma y'imyigaragambyo ikomeye mu bice bya Freetown no mu tundi duce two mu Majyaruguru y'iki gihugu.



Ku wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, abapolisi babiri bakomeye bishwe ubwo abigaragambyaga bari mu mirwano hagati y’inzego z’umutekano basaba ko perezida w’iki gihugu Maada Bio yegura, kubera ibibazo by’ubukungu. 

Nyuma y’iki kibazo cy’imyigaragambyo yakozwe n’urubyiruko cyane cyane Polise yatangaje ko yamaze gupfa abagera kuri 12 barimo aba polisi 2 ndetse n’abandi bagera kuri 12 barakomereka nk’uko byemejwe n’umukozi wo kubitaro bajyanyweho.

Mu gace ka Kissy gaherereye mu burasirazuba bw'umujyi byaberagamo, abigaragambyaga bateye amabuye manini n’inkoni abashinzwe umutekano, maze Polise irasa gaze mu cyerekezo cyabo, nk'uko umunyamakuru wa AFP wabibonye yabitangaje. Abigaragambyaga benshi babwiye AFP ko inzego z'umutekano nazo zarashe amasasu.

Abigaragambyaga bumvise bavuga ngo perezida agomba kugenda, basa nabavuga Perezida Julius Maada Bio, ubu uri mu Bwongereza mu ruzinduko rwe.Interineti yahagaritswe by'agateganyo mu Mujyi wa Freetown ku gicamunsi cyo ku wa gatatu, nk'uko bitangazwa na NetBlocks, itsinda rishinzwe gukurikirana imbuga muri iki gihugu.

Imyigaragambyo kandi yabereye mu mujyi wa Makeni no mu mujyi wa Magburuka mu Ntara y’Amajyaruguru. Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku ya 6 Kanama 2022, ryaturutse mu nzego z’umutekano rivuga ko abigaragambya babitewe n’ubukangurambaga bwakorewe kumbuga nkoranyambaga aho basabaga abantu gukora imyigaragambyo rusange, ariko kugeza nta tsinda runaka ryasabye abantu kubikora riramenyekana.

Mu ijambo yagejeje ku baturage, Visi Perezida Jalloh ,avuga ko hari abantu bagerageje guhirika ubutegetsi bwemewe bwa Perezida Julius Maada Bio.

Ati "Guverinoma yashimangiye ko yiyemeje kubahiriza amategeko n'umutekano harimo no kurengera uburenganzira bw'ibanze bw'abaturage muri rusange. Inzego z'umutekano zahawe n’ubushobozi bwo gukomeza kwita kubaturage no kutemerera abashaka guhirika ubutegetsi”.


Inkomoko: Africanews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND