RFL
Kigali

Impano nshya muri muzika Nyarwanda Olluwa yashyize hanze indirimbo nshya ‘Ting Ting’ avuga ko agiye guhindura ibintu-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:11/08/2022 8:36
1


Ting Ting ni indirimbo ikozwe mu buryo bugaragaza ubuhanga haba mu mirishyo, mu ijwi no mu mashusho. Iyi ndirimbo ya mbere kuri uyu muhanzi ukiri muto wiyise Olluwa ngo yamubereye irembo, gusa avuga ko nyuma yayo nta kwezi gucamo adashyize hanze indi nayo yitezeho impinduka.



Muri iyi ndirimbo Ting Ting, harimo ubutumwa bugaragaza ko uyu musore yatandukanye n’umukunzi we nyamara nta kintu kigaragara bapfuye ari byo yise Ting Ting. Aganira na InyaRwanda.com, Olluwa yatangaje ko aba agaragaza ko nta kintu kigaragara umukobwa uvugwamo aba yarapfuye n’umusore bakundana.

Ati ”Ku muntu wayumvise, iyi ndirimbo iba igaragaza ko umukobwa aba yaranze umukunzi we kandi nta kintu kigaragara bapfuye, ari byo nise Ting Ting. Ubundi Ting Ting ni ijambo, ni akantu gato kadasobanutse ushobora gupfa n’umuntu.

Muri iyi ndirimbo, ntangira mvuga ko namukunze mufana nyuma agatana ariko nkagaragaza ko musabira umugisha ku Mana. Uwo nakunze yansize azi ko nta kintu nzageraho kuko yansize agiye kureba abafite ibintu”.

Olluwa witeguye kuzana impinduka muri muzika NyaRwanda binyuze mu ijwi ndetse no mu myitwarire ye biherekejwe n'ubutumwa

Olluwa, yakomeje asobanura ko abakobwa bakwiriye kujya bategereza abo bakundana bakabanza bagakora ubundi ibyo bifuza bakabigeranaho kuri we ni bwo babona n’agaciro. Yagaragaje ko nyuma y’indirimbo afite indi mishinga irimo no guhindura umuziki NyaRwanda akazana itandukaniro muri byose.

Ati “Ubundi abakobwa bagategereje ubukire bukaza bari kumwe ariko nyuma batangazwa n’uko abo birengagije bakize mu gihe aho bagiye nta kintu kizima bakurayo uretse amarira gusa.

Umuziki undimo cyane ni impano nakuranye gusa nkajya mbura uko nyerekana, bikajya byanga gusa ubu mfite uburyo kandi ndabizeza ko nzajya mbaha umuziki utandukanye n’usanzwe kuko njye nje guhindura ibintu. Njye mfite umwihariko w’ijwi ndetse n’imyitwarire yanjye ntabwo ahuye n’imenyerewe kandi ndifuza gukora bintu bidasanzwe nkazamura idarapo ry’umuziki NyaRwanda”.

Ubusanzwe Olluwa, ni umuhanzi Nyarwanda wavuye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nk’Inyamirambo. Yiteguye kuzamura urwego ndetse n’umuziki NyaRwanda.

REBA HANO INDIRIMBO 'TING TING' YA OLLUWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habimana jean Fiacre1 year ago
    Congz brother you made good song





Inyarwanda BACKGROUND