RFL
Kigali

Sheebah Karungi yageze i Kigali yakirwa na Ariel Wayz umwe mu bahanzi bazataramana kuri uyu wa Gatanu-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:10/08/2022 23:57
0


Umunya-Uganda Sheebah Karungi yageze i Kigali yakirwa n’umuhanzikazi Ariel Wayz, umwe mu bazataramana kuri uyu wa Gatanu mu iserukiramuco rya ATHF.



Sheebah Karungi, umuririmbyi uri mu bakunzwe cyane muri Uganda yageze mu Mujyi wa Kigali aho agomba gukorera igitaramo, afatanyije n’abarimo Kizz Daniel wo muri Nigeria.

Sheebah na Kizz Daniel ni bo bahanzi b’imena bazasusurutsa abazitabira Iserukiramuco ryiswe MTN ATHF Festival, rizaba mu mujyi wa Kigali kuwa 12 na 13 Kanama 2022.

Uyu muhanzi ni umwe mu bakobwa bakunzwe kandi bahenze muri Uganda. Sheebah yakoranye indirimbo na Kitoko Bibarwa bise "I am In Love' n'iyo yakoranye na The Ben ndetse na Bruce Melodie.


Sheebah ubwo yageraga ku kibuga cy’indege

Sheebah yageze i Kigali ahagana saa tanu z’ijoro z’i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 10 kanama 2022.

Mu kiganiro gito yagiranye n'itangazamakuru, yavuze ko anejejwe no kuza mu Rwanda gutaramana n'abakunda ibihangano bye.

Sheebah yashimangiye ko mu Rwanda ahafata nk'igihugu cye cya kabiri kuko na nyina ariho akomoka.

Sheebah ubwo yavaga mu kibuga cy’indege

Yagize ati "Na mbere y'uko mba umuhanzi nakundaga kuza hano kubyina, nazaga kubyinira hariya kuri Nyirarock. Kuri njye mu Rwanda ntabwo ari igihugu cy'amahanga, i Kigali ni mu rugo, mama ni umunyarwandakazi igice kimwe...”

Sheebah Karungi azataramira i Kigali kuri uyu wa Gatanu, muri Canal Olympia ku i Rebero.


Nana ubarizwa muri Kigali Protocal ni umwe mu bahaye Sheebah Karungi indabo




Sheebah ahoberana na Ariel Wayz


Bamwe mu bakobwa baturuka muri Protocal zitandukanye bari baje kumwakira

REBA HANO VIDEO UBWO SHEEBA KARUNGI YARI AGEZE I KIGALI


AMAFOTO: Sangwa Julien - inyaRwanda.com

VIDEO: Iradukunda Jado - inyaRwanda Tv








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND