Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije isabukuru nziza umufasha we Madamu Jeannette Kagame wujuje imyaka 60.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter Perezida Kagame
yifurije isabukuru nziza umufasha we ati: ”Umunsi mwiza cyane w’amavuko
Jeannette! Imyaka 60 ni nk'aho ari micye. Ibaze 30 irenga tumaranye;
Ni bwo twatangiye Umuryango n’Igihugu dufite
ubu. Umunsi ku wundi ni ko usaba gukora byinshi kandi byiza. Uduhesha umugisha
twese.”
Madamu Jeannette Kagame yabonye
izuba kuwa 10 Kanama 1962. Yabanye na Perezida Kagame kuva mu mwaka 1989, bakaba bafitanye
abana 4 barimo abahungu 3 n’umukobwa umwe.
Kugeza ubu ubuheta bwabo Ange Kagame ni we wamaze
gushaka aho yashakanye na Bertrand Ndengeyingoma bafitanye abana 2.
Perezida Kagame yifurije isabukuru nziza umufasha we Jeannette Kagame
Umuryango wa Perezida Kagame na Jeannette Kagame
Abuzukuru babiri ba Perezida Kagame na Jeannette Kagame
TANGA IGITECYEREZO