RFL
Kigali

Hari icyajemo abantu 3: Wari uzi ko ku munsi w’igitaramo cya The Ben hari hateguwe ibitaramo bigera muri 5 byabuze abantu?

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:10/08/2022 16:36
0


Ku itariki 05 Kanama 2022 na tariki 06 Kanama 2022, ni itariki itazibagirana mu bateguye ibitaramo birimo Kigali Up Festival, Kigali Kanivore na White Party yabereye ku i Rebero kuri Pegasi yitabiriwe n’abantu batatu gusa.



‘‘Ubuse iyo bafasha mugenzi wabo bakamutiza imbaraga nawe bakamusaba icyo bashaka’’. Ayo ni amwe mu magambo y’umusesenguzi twaganiriye muri iyi myidagaduro yo mu Rwanda ariko utashatse ko dutangaza amazina ye.

Mu busanzwe ibi bitaramo tuvuze haruguru, ni ibitaramo bikomeye ndetse binafite amazina akomeye cyane mu muziki. Uhereye  kuri Kigali Up Festival ahanini iba yiganjemo abanyempano batandukanye, ndetse na Kigali Kanivore.

Mu busanzwe iyo umuhanzi avuye ku rubyiniro aba akwiye kwerekana ibihe bidasanzwe yagiriye mu gitaramo yakoze, ariko muri aba bose ni mbarwa babikoze ndetse bagahisha byinshi ku wagiye kuririmba cyangwa igihombo ku mpande zombi.

Igitaramo cya The Ben cyatangajwe mbere, ndetse amatariki yacyo yari azwi, gusa bidateye kabiri hagiye hamenyekana ibindi bitaramo birimo icyabaye tariki 05 Kanama 2022, cya Kigali Kanivore ndetse n’icyabaye tariki 06 Kigali Up ukongeraho na White Party bihuje itariki neza n’iyi Igitaramo cya The Ben "Rwanda Rebirth Concert".

Duhereye ku gitaramo gitegurwa na 1K ya DJ Pius cyitwa Kigali Kanivore, mu busanzwe ni igitaramo kimaze kubaka izina nyamara kitamaze igihe kinini. Iki gitaramo gikundirwa uburyo kiba kimeze ndetse kiranitabirwa ku rwego rushimishije.

Ku munsi nyir'izina w’iki gitaramo mu mboni z’umunyamakuru wa InyaRwanda.com, hari hari abantu bacye ugereranyije n’uburemere bwacyo ndetse ubashije kugiha imbaraga ni gitaramo cyagombaga kubona abantu benshi urebye ku mazina yari arimo nka Bruce Melodie, Dj Pius na Kivumbi.

Ikindi gitaramo cyabuze abantu ni icya Kigali Up Festival cyarimo Igor Mabano umwe mu bahanzi bakomeye nacyo kitabiriwe n’abantu mbarwa. Ikindi gitaramo cya gatatu cyabuze abantu noneho ku rwego rukabije cyane ni icy’abambaye umweru cyagombaga kubera ku i Rebero, iki akaba ari igitaramo cya Dj Marnaud cyitabiriwe n’abantu batatu gusa.

Mu busanzwe aho umuziki nyarwanda ugeze ntihagikenewe ko abahanzi basohora amafoto cyangwa se berekana ibice byajemo abantu. Impamvu ni uko benshi basigaye babikora bagamije kubeshya abatageze muri ibyo bitaramo no kwerekana ibyo bo ubwabo bashaka, bihabanye n'ibyo abantu/abaturage bashaka.

Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye n’umwe mu basesenguzi babimazemo igihe mu muziki, yavuze ko bitagakwiye ko umuhanzi nyarwanda ahora ahanganye na bene kanyarwanda kandi ari bamwe ahubwo bakwiye kumutera ingabo mu bitugu.

Usibye ibi bitaramo, hari ibindi bigera kuri bibiri byabaye ku munsi umwe n'ibi twavuze haruguru kandi nabyo ntibyitabiriwe nk'uko uyu musesenguzi waganiriye na inyaRwanda yabihamije. Igitaramo cyatumiwemo The Ben ni cyo kitabiriwe cyane dore ko ugenekereje kitabiriwe n'abagera ku bihumbi 6, gusa BK Arena cyabereyemo yo isanzwe yakira abagera ku bihumbi 10.


The Ben imbere y'abakunzi be muri BK Arena

Abakunzi b'umuziki nyarwanda bari benshi

Muri BK Arena abantu bari basimbutse





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND