RFL
Kigali

Imyidagaduro yo mu Rwanda ikomeje kunagwa hejuru yabuze uyisama - PART 1

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:10/08/2022 14:50
0


Mu Cyumweru kimwe gusa akagozi kaba karacitse, ibintu birimo amabanga y’ibyahishwe ashobora no guhitanamo umuntu aba arasandaye mu myidagaduro yo mu Rwanda kugeza ubwo n’iyonka yamenye ibyahishwe muri iyi myidagaduro.



Usibye kuba umuziki nyarwanda uri gukura n’izindi nguni zose zawo bikajyanirana, hari byinshi bigomba gukuburwa hakiri hare kugira ngo ibyavuzwe cyera na kare bitazasiga amahwa mu nzira igomba guharurirwa impano nshya.

Kugeza ubu nta kindi kintu kiri kuvugwa cyane mu myidagaduro usibye kwambura abahanzi mu bitaramo, kutaririmba mu bitaramo, amashyari no gusuzugurwa muri ibyo bitaramo ahanini bikaba biterwa n’ababitegura.

Aka kagozi kacitse mu gitaramo The Ben yakoreye i Kigali tariki 6 Kanama 2022, ubwo umuhanzi Kenny Sol yangaga kuririmba hakavugwa byinshi birimo ko yanze kuririmba kubera ko atahawe Hennessy, nyamara akaza kugaragaza ukuri, agahishura ko atigeze yishyurwa amafaranga yemerewe, kandi akaba atari ubwa mbere yamburwa.

Bivugwa ko mu gihe cya CHOGM ubwo abahanzi bari barimo gususurutsa abantu, nabwo habayeho icyo kibazo, ubwo abahanzi nka Knowless Butera, Niyo Bosco, Fireman na Niyo Bosco banze kuririmba kubera ko bagabanyirijwe amafaranga ku munota wa nyuma.

Imyidagaduro yo mu Rwanda kugeza ubu yamaze kunagwa hejuru amabanga yose ari kumenyekana, ubu habuze uyisama bitewe n’uko bari kwitana bamwana ku mpande zombi hakibazwa ufite ukuri ndetse n’impamvu.

Hashize iminsi kandi ibitaramenyekanye bibaye imbarutso ku gitaramo cya The Ben bisandaye nyamara icyo kibazo cyari gihari mbere mu bitaramo bimaze amezi ane biba kandi birimo abanyamahanga baza mu Rwanda baranamaze kwishyurwa.

Wakwibaza impamvu bibaye ku gitaramo cy’umunyarwanda mugenzi wabo kandi mbere mu bitaramo bya mbere by’abanyamahanga bitarabaye. Wakwibaza impamvu aka kagozi kari gafashe amabanga menshi mu myodagaduro gakomeje gucika.

Havuzwe byinshi ndetse byinshi biranamemenyekana ku buryo ubu abahanzi batandukanye ari bwo batangiye kwishyurwa nyuma y’uko umwe muri bo ahishuye ibyamubayeho kandi asangiye n'abahanzi banyuranye. 

Mu byavuzwe harimo amashari nayo turi buze kugarukaho mu mboni z’abahanzi batandukanye bagiye babikomozaho, havugwa uburyo Miliyoni 20 Frw zishyuwe kugira ngo iki gitaramo gihagarikwe.

Uburyo iki gitaramo cyabaye nta muterankunga n’umwe ukirimo kandi ari icy’umuhanzi nyarwanda ndetse w’izina rikomeye mu Rwanda n’uburyo hari ibindi bitaramo byateguwe ku munsi w’icya The Ben bigamije kuburizamo icy'uyu muhanzi. 

Guma kuri inyaRwanda.com, njye Joshua Umukundwa ngufitiye amakuru menshi yari yaragizwe ibanga. Amakuru mfite avuga ko bamwe mu baterankunga bivanye mu gutera inkunga iki gitaramo cya The Ben cyiswe "Rwanda Rebirth Concert" kandi atari uko cyabuze abantu ahubwo ari amategeko ya bamwe mu bantu bafite amazina akomeye mu muziki.

Umuziki nyarwanda wagakwiye gushyira hamwe na none atari umuziki nyarwanda gusa ahubwo ari inguni zose z'imyidagaduro zikarebwaho ku buryo uba ari umuziki ufite intumbero, ni ko mbibona kandi ni nabwo byatanga umusaruro, umuziki wacu ugakura ukamamara mu mahanga.

Akagozi kose kacitse nyuma y'igitaramo cya The Ben

Igitaramo cya The Ben bivugwa ko cyagambaniwe kuva mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND