RFL
Kigali

Amagambo 2 y'ingenzi udakwiye kwibagirwa kubwira umukunzi wawe buri munsi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/08/2022 14:36
1


Menya amangambo meza y'ingenzi udakwiye kwibagirwa kubwira umukunzi wawe buri munsi.



Niba ufite umukunzi mukundana cyane, hari ibintu 2 by’ingenzi cyane ugomba kujya uhora umubwira. Ushobora kutabivuga kimwe buri gihe ariko igihe cyose igisobanuro kikaba kimwe. Aya niyo magambo 2 y'ingenzi wabwira uwo wihebeye buri munsi akamunyura umutima:

.1.NARI NDIMO KUGUTEKEREZAHO

Ni ikintu cy’ingenzi cyane kumenya ko hari umuntu ukuri hafi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, by’umwihariko ukamenya ko uwo muntu akuri mu ntekerezo kabone n’ubwo mwaba mutari kumwe cyangwa mutari mu cyumba kimwe.

Nk’umuntu mukundana, uba usabwa kumenya ko hari ikintu kidasanzwe kimuriho ugahera ko umubwira ko wamutekerezaga mu gihe umubonye cyangwa se muhuye. Binyuze mu dukino duto ni bwo umukunzi wawe amenya ko wamutekerezaga koko ushobora kubinyuza mu nyandiko nto cyane y’abakundana cyangwa ukamwandikire ibintu byinshi bimwereka ko umukunda kandi ko uhora umutekereza.

Ushobora kumwandikira nk’amagambo akomeye gusa nyamara wowe ukayafata nkayoroshye, ushobora kumubwira ngo “Hari ikintu nabonye cyahise kikunyibutsa”. Ugakomeza n’ibindi ubundi umukunzi wawe akamenya neza ko aguhora mu ntekerezo.

2.URI UWA MBERE

Umukunzi wawe ashobora kuba ari uwa mbere cyangwa ukaba ubona hari benshi bamurusha ubwiza ariko niba warafashe umwanya ukamubwira ko umukunda, nta wundi muntu umuruta ku isi yose, ni we wawe kandi uwawe ahora ari mwiza igihe cyose. Niba udakunda gusohoka, ntabwo wagakwiye kujya mu rukundo n’umuntu ukunda kwishimishaka kuko we yumva ko kumusohokana arikimwe mu bimwerekako ari uwa mbere kuri wowe.

Ukwiriye gutuma umukunzi wawe agufata nk’intwari ye kandi bizava mu magambo yawe ndetse no mu bikorwa umwereka bituma amenya ko usanzwe kuri we. Ushikamye mubwire ngo “Uri uwa mbere, ndagukunda kandi uzahora uri uwa mbere”. Mu gihe ufite umukunzi kandi wigfuza ko urukundo rwanyu rohora ruryoshye rukanarushaho gushinga imizi, ibuka kumubwira aya magambo 2 buri munsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nizeyimana Athanase 1 year ago
    Dukunda utuntu tw'ubwenge muduha Ndabakunda





Inyarwanda BACKGROUND