RFL
Kigali

Yujuje imyaka 60 afite abuzukuru 2: Injira mu buzima bwa Madamu Jeannette Kagame n’uburyo yigiye amashuri mu buhungiro

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:10/08/2022 14:03
0


Madamu Jeannette Kagame umwe mu bagore b’icyitegererezo wakoze ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bw’umwana buzamuke dore ko yanabiherewe igihembo, yujuje imyaka 60 y'amavuko, akaba ayizihije afite abuzukuru babiri.



Jeannette Nyiramongi [Jeannette Kagame] yavutse tariki ya 10 Kanama 1962 nyuma y’igihe gito cyane u Rwanda ruhawe ubwigenge. Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivangura moko, Jeannette Kagame n’umuryango we babaye mu buhungiro ari na ho yize amashuri ye mu bihugu nk’u Burundi na Kenya.

Tariki ya 10 Kamena 1989, mu gihugu cya Uganda ni bwo Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame bambikaniye impeta basezerana kubana mu rukundo n’ubwuzuzanye nk’umugabo n’umugore.

Urukundo rwabo rwaje no kwera imbuto zavuyemo abana bane. Kuri ubu bafite n’abuzukuru babiri b’ubuheta bwabo Ange Kagame. 

Jeannette Kagame yari yarahungiye mu gihugu cya Kenya. Nyakubahwa Paul Kagame nawe yari umwe mu banyarwanda bari barahejejwe ishyanga na Politike y’ivangura yahozeho mu gihe cya Leta ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse yari umunyamuryango wa FPR anashyigikiye igitekerezo cyo gutahuka mu Rwanda.

Nyuma yo gusezerana kubana akaramata, batangiranye urugendo rurerure rw’ubuzima, bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara y’urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugamba rwari ruyobowe na Paul Kagame nyuma y’uko Fred Rwigema yitabye Imana mu ntangiriro y’uru rugendo rurerure.

Madame Jeannette afite abuzukuru babiri

Mu gihe Nyakubahwa Paul Kagame yari akomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ku rundi ruhande Jeannette Kagame nawe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha birimo guteza imbere uburenganzira bw’umugore, uburezi, imibereho myiza y’abaturage cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva tariki ya 24 Werurwe 2000, ni bwo Jeannette Kagame yinjiye mu mateka y’u Rwanda n'isi muri rusange nka ‘First Lady’ cyangwa se ‘Première Dame’, nyuma y’uko umugabo we Paul Kagame abaye Perezida wa Gatandatu w’u Rwanda.

Ku munsi udasanzwe wa Ange Kagame, umubyeyi we yamuhaye umugisha

Mu mwaka wa 2002, Madamu Jeannette Kagame yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation anabereye umuyobozi kugeza ubu. Uyu muryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n’uburezi bw’abana b’abanyarwanda by’umwihariko abana b’abakobwa batishoboye.

Jeannette Kagame yagiye ayobora imiryango mpuzamahanga itandukanye igamije ibikorwa bitandukanye twagiye tugarukaho tutibagiwe no gukumira icyorezo cya SIDA ku mugabane wa Afurika no gutanga ubufasha bw’ibanze ku bagezweho n'icyo cyorezo. 

Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry’ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu muri Africa rigamije guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibyo bibazo twavuze haruguru.

Ku munsi w'ubukwe bwa Madamu Jeannette Kagame na Perezida Kagame

Mu 2010, Madamu Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y'icyubahiro y'ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by'imirire ku bana muri gahunda y'ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango mpuzamahanga (ONU).

Mu mwaka wa 2009, UNICEF yahaye Perezida Paul Kagame n'umufasha we Jeannette Kagame igihembo cyitwa "Children's Champions Award" mu rwego rwo kubashimira ku murava n'umuhate bagize mu kuzamura no guteza imbere ubuzima bw'abana mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2007 Umuryango Mpuzamahanga witwa ku buzima (OMS cyangwa WHO mu ndimi z'amahanga), wagejeje kuri Madamu wa Perezida Kagame izindi nshingano, agirwa umuyobozi w'ikirenga w'ibikorwa by'Afrika bya gahunda yo gushaka urukingo rwa SIDA mu rwego rwo gukaza ibikorwa by'ubushakashatsi kuri uru rukingo rwa SIDA.


Madamu Jeannette Kagame afite abana bane n'abuzukuru babiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND