Ifi ya rutura yo mu bwoko bwa beluga yateruwe ivanwa mu ruzi rwa Seine mu Bufaransa aho yari yaraheze, mu muhate ugoye wo kugerageza kuyirokora.
Iyi fi ya ‘baleine/whale’ y’uburebure
bwa metero 4, iri mu bwoko bw’izibungabungwa ziba mu mazi akonje cyane
y’inyanja ya Arctic ku mpera ya ruguru y’isi. Hashize icyumweru ibonetse yaraheze
muri uru ruzi i Paris. Abavuzi b’inyamaswa barenga 10 bari bategereje ku nkombe
ngo bahite batangira kuyivura, nyuma y’uko ivanywe mu ruzi ishyizwe mu kintu
kimeze nk’ingobyi.
Abantu bagera kuri 80 bari muri iki
gikorwa cyo kuyitabara, barimo abahanga mu gucubira mu mazi hamwe na polisi. Guterura
iyi fi nyamunini ipima ibiro 800, ni igikorwa cyafashe hafi amasaha atandatu mu
ijoro ryo kuwa kabiri.
Abatabazi bayishyize mu ikamyo
ikonjesha iyijyana ikayigeza ku mwaro w’inyanja, aho bizeye kuyivura mu
gihe cy’iminsi myinshi mbere yo kuyirekura igasubira mu nyanja ngari. Isabelle
Dorliat-Pouzet ukuriye Intara ya Eure yagize ati “Ni igikorwa kirekire cyo gutabara,
gisaba ubuhanga bwinshi”. Iyi fi yaheze mu ntera irenga 100km winjira ku butaka
uvuye mu nyanja, ubuzima bwayo bwagiye buba nabi kuko yari yananiwe kurya.
Inzobere mu by’inyamaswa yo mu kigo
MarineLand ivuga ko iyi fi ishobora kuba yaragize ibibazo imbere muri yo
badashobora kubona, n’ubwo avuga ko
ubundi belugas ari ubwoko bukomera cyane. Abantu benshi bari ku nkombe z’uruzi
rwa Seine mu gace ka Saint-Pierre-La-Garenne bareba iki gikorwa cy’ubutabazi,
kuko benshi mu Bufaransa bibazaga amaherezo y’iyi fi. Abatabazi bakomeje
kugerageza kugaburira iyi fi, bagerageza no kuyifasha gukora urugendo rurerure
rusubira aho yavuye ariko yari itarahindukira ngo irebe aho yaturutse.
Inzobere ziracyibaza uburyo iyi fi
yabashije kuva kure cyane mu gace k’umwimerere w’aho ziba ikagera hano. Mu gihe
cy’izuba, belugas zijya zitarabuka zigana mu majyepfo gushaka ibyo zirya, ariko
ni imbonekarimwe ko zigera kure cyane y’akarere kazo nk’iyi yageze i Paris. Ikigo
Pelagis Observatory cyo mu Bufaransa gikurikirana inyamabere zo mu nyanja,
kivuga ko belugas ziri hafi ya hano ari iziba hafi y’itsinda ry’ibirwa bya
Svalbard mu majyaruguru ya Norway/Norvège, aho ni muri 3,000km uvuye ku ruzi
rwa Seine.
Inkomoko: BBC
TANGA IGITECYEREZO