Igitunguru cya Onion kizwi cyane ku bintu bigera kuri bibiri; Kuba gihumura ukwacyo ndetse no gutuma abantu barira mu gihe cyo kugikata. Iki ni kimwe mu bitunguru bikunda gukoreshwa cyane mu gikoni mu kugira ngo ibiryo byongere uburyohe. Igitunguru rero burya ni umuti ukomeye.
Igitunguru cya Onion kiryoshya ibiryo, cyifitemo ubushobozi bwo gusukura umubiri w’umuntu mu gihe akunda
kugikoresha ndetse kikagabanya uburwayi.
Abahanga barimo Dr. Jonatahn Stegall wakoreye muri
Johns Greek Georgia, yagaragaje ibyiza by’igitunguru cya Onion ku kiremwa
muntu. Mu butumwa yanyujije kuri Email nyuma y’ubushakashatsi akabwohereza ikigo
Medical Daily, yaravuze ati” Igitunguru cya Onion cyifitemo ibyitwa Sulfur
Compounds, bidafasha gusa igitunguru kugira impumuro yacyo ahubwo binafasha mu
gusohora imyanda y’ubumara iba iri mu mubiri”.
Igitunguru kigizwe n’amagana menshi ya Sulfur, arimo
ibituma amaso y’umuntu ugikoresha yeruruka. Mu gihe igitunguru gikoreshejwe neza
kandi ku gihe, gishobora kurinda kandi kikagabanya amahirwe yo kuba habaho
kurwara indwara ya Diabete.
1. Indwara y’umutima.
Abantu benshi ntabwo bafata igitunguru cya Onion nk’umuti, ushobora kubafasha kwirinda indwara
zirimo n’indwara y’umutima. Ubushakashatsi bwakozwe muri 20227
bugatangazwa muri Journal of Nutrition, bwagaragaje ko gukoresha igitunguru cya
Onion neza bigabanya umuvuduko w’amaraso, ndetse bugaragaza ko kirinda umutima
cyane. Stegall yagize ati”Igitunguru cya Onion gifasha cyane mu kugenzura
umuvuduko w’amaraso ndetse no kwita ku mitsi”.
2. Diabete.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukoresha amavuta ya
Onion cyane azwi nka allyl Propyl bifasha mu gukuraho ingaruka z’amaraso
avundira mu mubiri. Aya mavuta kandi afasha kugabanya ingano y’isukari iba mu
mubiri ikaba yafasha na Insulin kwigaragaza mu mubiri w’umuntu, nk’uko byagaragajwe
nanone n’ubushakashatsi bwakozwe mu 1975 bukorerwa muri China Chemica Acta.
Inkomoko: OperaNews
TANGA IGITECYEREZO