RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Igitunguru cya Onion gishobora gukiza Diabete n’indwara y’umutima

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:10/08/2022 10:41
0


Igitunguru cya Onion kizwi cyane ku bintu bigera kuri bibiri; Kuba gihumura ukwacyo ndetse no gutuma abantu barira mu gihe cyo kugikata. Iki ni kimwe mu bitunguru bikunda gukoreshwa cyane mu gikoni mu kugira ngo ibiryo byongere uburyohe. Igitunguru rero burya ni umuti ukomeye.



Igitunguru cya Onion kiryoshya ibiryo, cyifitemo ubushobozi bwo gusukura umubiri w’umuntu mu gihe akunda kugikoresha ndetse kikagabanya uburwayi.

Abahanga barimo Dr. Jonatahn Stegall wakoreye muri Johns Greek Georgia, yagaragaje ibyiza by’igitunguru cya Onion ku kiremwa muntu. Mu butumwa yanyujije kuri Email nyuma y’ubushakashatsi akabwohereza ikigo Medical Daily, yaravuze ati” Igitunguru cya Onion cyifitemo ibyitwa Sulfur Compounds, bidafasha gusa igitunguru kugira impumuro yacyo ahubwo binafasha mu gusohora imyanda y’ubumara iba iri mu mubiri”.


Igitunguru kigizwe n’amagana menshi ya Sulfur, arimo ibituma amaso y’umuntu ugikoresha yeruruka. Mu gihe igitunguru gikoreshejwe neza kandi ku gihe, gishobora kurinda kandi kikagabanya amahirwe yo kuba habaho kurwara indwara ya Diabete.

1. Indwara y’umutima.

Abantu benshi ntabwo bafata igitunguru cya Onion nk’umuti, ushobora kubafasha kwirinda indwara  zirimo n’indwara y’umutima. Ubushakashatsi bwakozwe muri 20227 bugatangazwa muri Journal of Nutrition, bwagaragaje ko gukoresha igitunguru cya Onion neza bigabanya umuvuduko w’amaraso, ndetse bugaragaza ko kirinda umutima cyane. Stegall yagize ati”Igitunguru cya Onion gifasha cyane mu kugenzura umuvuduko w’amaraso ndetse no kwita ku mitsi”.

2. Diabete.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukoresha amavuta ya Onion cyane azwi nka allyl Propyl bifasha mu gukuraho ingaruka z’amaraso avundira mu mubiri. Aya mavuta kandi afasha kugabanya ingano y’isukari iba mu mubiri ikaba yafasha na Insulin kwigaragaza mu mubiri w’umuntu, nk’uko byagaragajwe nanone n’ubushakashatsi bwakozwe mu 1975 bukorerwa muri China Chemica Acta.

Inkomoko: OperaNews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND