Biyi Bandele wabaye icyamamare cyane kubera kuyobora filime yitwa Blood Sisters yo muri Nigeria, yapfuye ku myaka 54 y’amavuko nk’uko byatangajwe n’umukobwa we Temi Bandeke kuwa mbere tariki 8 Kanama 2022.
Umukobwa we Temi Bandele, yatangaje iby’urupfu rwa se kuwa mbere tariki 8 Kanama 2022, nyuma y’uko bimenyekanye ko yapfuye tariki 7 kanama 2022.
Ubwo yatangazaga iby’urupfu rwa
se, Temi Bandele yagize ati”Mbabajwe cyane no kubasangiza iby’urupfu rwa papa
rutunguranye rwabaye ku cyumweru tariki 7 Kanama 2022 mu Mujyi wa Lagos.
Yakoze nkuru zageze kuri benshi cyane akandi zafashije
benshi ku isi, ibigwi bye bizaguma bibe kuri iyi si. Yatuvuyemo vuba cyane ariko
yatubwiye byinshi byiza nanone kandi yari agifite ibyo kutubwira. Turasaba buri
wese kubaha umuryango we ndetse n’inshuti ze mu gihe tukiri kwibuka igihombo
twagize”.
Bandele yari umwanditsi w’ibitabo, umwanditsi w’inkuru
ndetse yakoraga na filime by’umwihariko akazikorera
mu Bwongereza. Filime yakoze yitwa ‘Half of a yellow Sun’ yamenyekanye cyane ku
isi yose.
Indi filime yakoze ikamenyekana ni iyitwa ‘Fifty’
yashyizwe muri Festival muri 2015 ‘2015 Film Festival’. Yayoboye Father of
Afrobeat muri 2018, ndetse yayoboraga n’ibiganiro bitandukanye kuri BBC.
Uyu mugabo wabaye icyamamare muri Cinema, yayoboye Filime y’uruhererekane yitwa Shuga ndetse n’izindi zitandukanye zirimo
na Blood Sisters yaciye yaguzwe na Netflix ikaza gukundwa n’abatari bake.
Bandele yatangajwe nk’umuyobozi
mushya wa Netflix na Ebonylife TV yungirije Elesin Oba’ 9The King’s Horseman).
Imana imwakire mubayo
TANGA IGITECYEREZO