RFL
Kigali

Biyi Bandele wayoboye filime 'Blood Sisters' yamenyekanye cyane yitabye Imana ku myaka 54 y’amavuko

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/08/2022 23:29
0


Biyi Bandele wabaye icyamamare cyane kubera kuyobora filime yitwa Blood Sisters yo muri Nigeria, yapfuye ku myaka 54 y’amavuko nk’uko byatangajwe n’umukobwa we Temi Bandeke kuwa mbere tariki 8 Kanama 2022.



Umukobwa we Temi Bandele, yatangaje iby’urupfu rwa se kuwa mbere tariki 8 Kanama 2022, nyuma y’uko bimenyekanye ko yapfuye tariki 7 kanama 2022.

Ubwo yatangazaga iby’urupfu rwa se, Temi Bandele yagize ati”Mbabajwe cyane no kubasangiza iby’urupfu rwa papa rutunguranye rwabaye ku cyumweru tariki 7 Kanama 2022 mu Mujyi wa Lagos.

Yakoze nkuru zageze kuri benshi cyane akandi zafashije benshi ku isi, ibigwi bye bizaguma bibe kuri iyi si. Yatuvuyemo vuba cyane ariko yatubwiye byinshi byiza nanone kandi yari agifite ibyo kutubwira. Turasaba buri wese kubaha umuryango we ndetse n’inshuti ze mu gihe tukiri kwibuka igihombo twagize”.

Bandele yari umwanditsi w’ibitabo, umwanditsi w’inkuru ndetse yakoraga na filime by’umwihariko akazikorera mu Bwongereza. Filime yakoze yitwa ‘Half of a yellow Sun’ yamenyekanye cyane ku isi yose.

Indi filime yakoze ikamenyekana ni iyitwa ‘Fifty’ yashyizwe muri Festival muri 2015 ‘2015 Film Festival’. Yayoboye Father of Afrobeat muri 2018,  ndetse yayoboraga n’ibiganiro bitandukanye kuri BBC.

Uyu mugabo wabaye icyamamare muri Cinema, yayoboye Filime y’uruhererekane yitwa Shuga ndetse n’izindi zitandukanye zirimo na Blood Sisters yaciye yaguzwe na Netflix ikaza gukundwa n’abatari bake.

Bandele yatangajwe nk’umuyobozi mushya wa Netflix na Ebonylife TV yungirije Elesin Oba’ 9The King’s Horseman).


Imana imwakire mubayo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND