Rayon Sports yasinyishije myugariro w'Amavubi Rwatubyaye Abdul mu gihe cy'imyaka ibiri.
Kuri uyu wa kabiri mu mataha y'inka ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi, Rwatubyaye Abdul, amasezerano y'imyaka 2.
Rwatubyaye Abdul arimo gukiruka imvune yagize muri Mutarama uyu mwaka. Ubwo yakiniraga ikipe ya Shkupi. Mu kwezi gushize ni bwo uyu musore w'imyaka 26 yatangiye kugaragara mu Rwanda ndetse atangira gukorera imyitozo mu ikipe ya As Kigali.
Ni ubwa kabiri Rwatubyaye agiye gukinira Rayon Sports nyuma yo kuyigiriramo ibihe byiza hagati ya 2016 na 2019 akahava yerekeza mu ikipe ya Sporting Kansas City. Rwatubyaye asanze muri iyi kipe abakinnyi bakina ku mwanya umwe barimo Ngendahimaha Eric, Mitima Isaac na Ndizeye Samuel.
Rwatubyaye Abdul yasubiye muri Rayon Sports
Rwatubyaye asanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu
Si ubwa mbere Rwatubyaye abira icyuya ku bw'inyungu za Rayon
TANGA IGITECYEREZO