Ingingo y’ikibazo abahanzi bakomeje kugaragaza y’uko bafatwa nabi mu bitaramo ikomeje kuganirwaho itangwaho ibitekerezo n’abantu batandukanye. Bagaragaza ko abahanzi bagakwiye kuririmba mu bitaramo ari uko bamaze kwishyurwa, abandi bakagaragaza ko abategura ibitaramo baba biringiye abaterankunga ariyo mpamvu batinda kwishyura abahanzi.
Ni ingingo itari nshya ariko mu
ruganda rw’imyidagaduro, gusa yagize ubukana cyane ubwo Kenny Sol yatangazaga ko
ataririmbye mu gitaramo ‘Rwanda Rebirth Celebration Live Concert’ cyatumiwemo
The Ben kubera ko East Gold itubahirije amasezezano bari bagiranye.
Kontaro y’uyu muhanzi yavugaga ko
yagombaga kwishyurwa Miliyoni 1.5 Frw mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera. Ku
munsi w’igitaramo akishyurwa amafaranga yose yari asigaye, agahabwa n’ibindi
byose byari bikubiye mu masezerano.
Ibaruwa ya Kenny Sol yo ku wa 7
Kanama 2022 yaherekejwe n’ubutumwa bw’abantu batandukanye barimo abahanzi
bagaragaza ko batishimiye uburyo bafatwa n’abategura ibitaramo ndetse n’uburyo
bagenda basuzugurwa muri rusange.
Mani Martin yanditse kuri
konti ye Twitter avuga ko umuziki wahozeho kandi uzakomeza kubaho ‘n’igihe
tuzaba tutagihari’ igikenewe ni uko buri wese aha agaciro abawukora.
Yavuze ko kuba umuhanzi akorera
umuziki mu gihugu cye ‘bitamugira umuhanzi muto’ kuri abo bategura ibitaramo n’abafatanyabikorwa.
Ati “Twese turakeneranye.”
Mu ibaruwa Juno Kizigenza yasohoye
kuri uyu wa Mbere tariki 8 Kanama 2022, avugamo ko igihe kigeze kugira ngo
abahanzi bagire abanyamategeko bazajya babafasha gusinya kontaro no
gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Mike Karangwa umaze igihe kinini mu itangazamakuru, avuga ko igihe ari iki cy’uko abahanzi bagira abanyamategeko kuko kontaro nyinshi basinya ziba zidasobanutse.
Ati “Juno Kizigenza imikoranire
irimo kubahana niyo ikwiriye tuyiharanire. Ngushimiye ingingo yo gutangira
gukoresha abasobanukiwe amategeko kuko ‘contracts’ nyinshi uburyo ziba
zikozwemo ni ibyo kwibazaho.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanzi ba
Muzika (Rwanda Music Federation), Intore Tuyisenge yabwiye INYARWANDA ko
ibibazo abahanzi n’abakunzi babo bagaragaza ari bicye muri bimwe bikibangamiye
uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Yavuze ko abahanzi badahabwa agaciro
mu bikorwa bitandukanye, abantu bagikoresha ibihangano byabo nta burenganzira
babifitiye, abandi bagakoresha amazina y’abahanzi mu kwamamaza ibikorwa byabo
kugira ngo bakurure abakiriya cyangwa abaterankunga ‘ariko umuhanzi we ntacyo
abiziho’.
Uyu muyobozi yavuze ko hakwiye
kwishimirwa urwego abahanzi nyarwanda bagezeho n’akamaro ibihangano byabo
bifite mu buzima bwa muntu, bikajyana n’uburyo umuhanzi afatwa neza,
akabyubahirwa ndetse akagira n'icyo abikuramo kimufasha kwiteza imbere
n'Igihugu muri rusange.
Tuyisenge yavuze ko bibabaje kuba
hakiri abantu basuzugura umuhanzi, kenshi bigaragara mu batumira umuhanzi wo mu
mahanga.
Ati “Birababaje mu gihe hari politike
y’uko buri munyarwanda agomba kugira agaciro mu gihugu cye ariko hakaba bakiri
abantu bamwe basuzugura umuhanzi w'umunyarwanda mu buryo buteye agahinda cyane
cyane mu bategura ibitaramo bitumirwamo abahanzi b'abanyamahanga.”
Yavuze ko hari abahanzi babuzwa
kuririmba mu bitaramo kandi bahari, abategekwa kuririmba mu buryo batitoje,
abakurwa ku rubyiniro badasoje kuririmba. Ikibabaje kurushaho ni uko hari n’abamburwa
‘intica ntikize baba bemerewe’.
Ni mu gihe nyamara umuhanzi wo mu
muhanga we bamwishyura mbere y’uko akorera igitaramo i Kigali cyangwa akayahabwa
akigera i Kigali.
Tuyisenge yavuze ko n’ubwo hari
inzego z'abahanzi zirimo amahuriro, Ingaga n'Inama nkuru y'Igihugu y'abahanzi,
haracyari n'ibibazo byinshi byo gukemura, bityo ashishikariza abahanzi kumenya
no guharanira uburenganzira bwabo.
Ku kibazo cy’abahanzi bataka ko
batishyuwe mu bitaramo baririmbye, uyu muyobozi yavuze ko Rwanda Music
Federation yiteguye kubafasha kubona umujyanama mu by’amategeko
umufasha gukurikirana ikibazo cye.
Byagera aho bajya mu rukiko bagakomezanya
kugeza abonye ubutabera. Ati “Abahanzi akazi kacu ni uguhanga ibindi bikwiye
kugira ababikurikirana.”
Uyu muyobozi yasabye Minisiteri y’Urubyiruko
n’Umuco kwihutisha ishyirwaho ry’amabwiriza agenda ibitaramo by’abahanzi, kuko
ari yo azafasha mu guca akarengane abahanzi bahura nako mbere na nyuma y’ibitaramo
baririmbamo.
Tuyisenge avuga ko aya mabwiriza bayaganiriyeho igihe kinini na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku buryo bizeye ko azafasha abahanzi kutongera ‘gusuzugurwa nk’uko bikomeje kugenda’. Akomeza ati:
Nk’uko tudahwema kubisaba, turongera gusaba abafatanyabikorwa bacu barimo Inteko y'Umuco, Minisiteri y'urubyiruko n'umuco kudufasha (Rwanda Music Federation) kwihutisha ishyirwaho ry'amabwiriza agenga itegurwa ry'ibirori n'imyidagaduro kuko biri mu bizagabanya akarengane gakorerwa umuhanzi w'umunyamuziki by'umwihariko, ndetse bikanafasha kugira icyo binjiriza igihugu kurushaho.
Tuyisenge yizeje abahanzi gukomeza
gukorerwa ubuvugizi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bafite nk’uko biri mu
nshingano z’ibanze z’Urugaga rwa Muzika mu Rwanda.
Yashimye ubushake bwa politike buhari
mu gufasha abahanzi, asaba abafite mu nshingano gushyira mu bikorwa ibigenewe
abahanzi kubyihutisha.
Ati “Ibikorwa birahari ariko nanone
iyo umuntu akeneye byinshi bigenda nk’uku mubona. Abahanzi turifuza umuvuduko
uruseho mu bidukorerwa kandi twese tubigize mo uruhare(abahanzi) kugira ngo
birusheho kwihuta. Ubumwe nibwo maboka kandi abishyize hamwe ntakibananira.”
Abanyamuziki bo mu Rwanda basanzwe babarizwa mu mahuriro arimo Rwanda Gospel Music Union, Ikembe Rwanda Modern Music Union, Ishakwe Gakondo Music Union, Igihango Union, Rwanda Audio Producers Organization ndetse na Rwanda Music Transcriptors Union.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanzi ba Muzika [Rwanda Music Federation], Intore Tuyisenge yasabye Minisiteri y’urubyiruko n’Umuco kwihutisha ishyirwaho ry’amabwiriza agenga ibitaramo kuko azafasha abahanzi kutarengana
Kenny Sol asobanura ko yanze
kuririmba mu gitaramo cyatumiwemo The Ben kubera ko ibyari mu masezerano
bitubahirijwe
Juno Kizigenza avuga ko hari
ibitaramo yanze kuririmbamo, ababitegura batangira ‘kumugira ishyamba’ (mu
mvugo z’ubu)
The Ben aherutse gukorera igitaramo gikomeye muri BK Arena nyuma y’imyaka ibiri ahakoreye amateka
TANGA IGITECYEREZO