RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Dore ingaruka mbi zo gukoresha telefoni ngendanwa mu mwijima

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:8/08/2022 9:11
0


Gukoresha telefoni ngendanwa mu mwijima ni bibi cyane kuko bigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’ubikora.



Mu myaka isanzwe y’urubyiruko, ikoranabuhanga ryashyizwe imbere cyane mu buzima bw’urubyiruko. Muri iyo myaka ndetse no mu bakuru buri wese afite telefoni nini igezweho (Smartphone) ifata interineti. Iri terambere ry’itumanaho ryagejeje muntu kuri byinshi haba mu buzima bw’umuntu ku giti cye ndetse n’igihugu muri rusange bikagaruka ku ngaruka za buri wese.

Ku isi yose telefoni irakenewe by’umwihariko ya telefoni ishakirwaho amakuru atandukanye ndetse abantu bakaba babasha kuganira binyuze kuri yo.

Iyi telefoni nini ifasha mu bintu bitandukanye birimo kurema akazi gashya, kongera ubumenyi, kuzamura ubushuti n’ubuvandimwe hagati y’inshuti n’imiryango ndetse n’abandi batandukanye.


N’ubwo bimeze bityo rero hari ibyo kwirinda cyane binyuze kuri telefoni. Igira ibyiza ariko burya igira n'ibibi mu gihe yakoreshejwe nabi. Gukoresha telefoni mu mwijima bigira ingaruka nyinshi cyane kuko byangiza ubuzima by’umwihariko amaso kandi benshi mu bazikoresha ntabwo babasha kubyitaho.

Abakoresha telefoni ngendanwa bose bagirwa inama yo kwirinda ingaruka zabyo bigengesera. Benshi mu bakoresha telefoni bamaze kurwara indwara yitwa ‘glaucoma’ n’izindi ndwara z’amaso.

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Toledo bwagaragaje ko urumuri rw’ubururu ruturuka muri telefoni nini zigezweho cyangwa imashini ngendanwa (Laptop) rwongera uburwayi bwo kutabona.

WHO (World Health Organisation) yemeje ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bigira ingaruka ku mubiri kuko bitanga uburozi butera uburwayi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Ophthalmologists, bwagaragaje ko gukomeza gukoresha telefoni ngendanwa mbere yo kuryama, igakoresherezwa mu mwijima bitera uburwayi.

Izi ni zimwe mu mpamvu abantu bakwiriye kwitondera uburyo bakoresha telefoni zabo.

DORE IBIMENYETSO BY’UBUBI BWA TELEFONI NGENDANWA

1.Kumagara amaso

2.Kuribwa amaso

3.Kuribwa umutwe

4.Kuribwa ibikanu n’umugongo

NI GUTE IZI NGARUKA ZAKWIRINDWA

Mbere na mbere urasabwa kubanza gutekereza ku ngaruka zabyo

Ibikorwa byawe byose bigusaba gukoresha telefoni bikore mbere yo kuryama

Telefoni yawe yivaneho mbere yo kuva ahagaragara

Gabanya umubare w’imbuga nkoranyambaga ukoresha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND