RFL
Kigali

Rubavu: Abahinzi b'ibisheke barasaba uruganda ruzajya rubatunganyiriza umusaruro

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:7/08/2022 16:51
0


Rubavu ni kamwe mu turere dufite ubutaka bwinshi buhingwamo ibisheke. Bamwe mu bahinzi b’ibisheke bagaragaje ko bifuza uruganda rwajya rutunganya umusaruro wabo kugira ngo nabo barebe ko inyungu bakuramo yakwiyongera.



Ibisheke bisarurwa inshuro imwe mu mwaka gusa ni igihingwa cyiza cyane gishobora guteza imbere abaturage mu gihe byahinzwe neza ndetse n’umusaruro ukitabwaho ku buryo babona aho bawugurisha ku buryo amafaranga avamo yakwiyongera.

Umwe mu baturage twasanze mu murima witwa Bagiyumugambi Jean Marie Vianney, ari gukorera ibisheke bye bihinze mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Kabirizi, Umudugudu wa Rukukumbo, yatangaje ko kuva mu mwaka wa 1980 yari afite urutoki muri uyu Murenge nyuma haje kirabiranya, atangira guhinga ibisheke.

Uyu muturage yatangaje ko igihingwa cy’ibisheke ari cyiza cyane kubera ko bisarurwa rimwe mu mwaka bikagirira akamaro ku kuntu wabihinze. Uyu muturage yagaragaje imbogamizi bahura nazo, avuga ko baramutse babonye uruganda bajya bagurisha umusaruro wabo byaba byiza ndetse bikanabakuriraho imbogamizi zo guhendwa.

Mu magambo ye uyu muturage yagize ati “Njyewe natangiye guhinga ibisheke kuva kera cyane rwose kuko ni igihingwa cyiza cyane uretse ko twashakaga uruganda rwo kujya tugurisha umusaruro wacu. Kujya ducamo ibisheke bike bike bikajyanwa ku mitwe ni bibi cyane kuko nta mafaranga tubona kandi burya n’umurima uba uri gupfa”.

Jean Marie Vianney, yavuze ko umuntu ugura ibisheke agusanga mu murima, bakabica, nabo bakabigurisha kimwe kimwe. Yagize ati” Kugeza ubu nta muterankunga, twe turabona ariko Leta idufashije tukabona uruganda byadufasha cyane”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo ildephonse agaruka kuri iki kibazo cy’umusaruro w’ibisheke no gushakwa uko abakora ubu bucuruzi bakubakirwa uruganda ruzajya rugura umusaruro wabo bikabafasha gutunganywa neza, yavuze ko ubuhinzi ari ishingiro ry’iterambere akaba ari yo mpamvu bari gushaka abashoramari bafasha cyane cyane mu buhinzi kugira ngo umusaruro w’abahinzi ujye ubasha kugurwa nabo biteze imbere.

Yagize ati “Muri Rubavu dufata ubuhinzi nk’ishingiro ry’iterambere, niyo mpamvu tugira ngo duheshe agaciro umusaruro w’abaturage. Ubu rero turi gushaka abashoramari bazaha agaciro abahinzi cyane cyane ndetse n’aborozi. Kugeza ubu turimo kubashishikariza kugira ngo bazane inganda babyaze agaciro umusaruro w’abaturage”.

Uyu muturage yavuze ko umuhinzi ashobora gusarura ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda mu gisheke kimwe ku buryo umuhinzi ufite imirima y’ibisheke igaragara yazashobora kugera kuri byinshi mu gihe inganda zaba zubatswe. Yavuze ko yamaze kwiyubakira inzu ndetse arihira n’abana amashuri kuri, kuri we ngo ntacyo ashinja ubuhinzi bw’ibisheke.

Imirenge yo muri Rubavu ihingwamo ibisheke cyane harimo, Umurenge wa Nyundo, Rugerero n’Imirenge iyikikije kimwe n’indi iri kure harimo n’Umurenge wa Nyamyumba ugaragaramo abahinzi b’ibisheke benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND