RFL
Kigali

Yakozwe ku mutima n’ababuze ayo kwishyura! Byagenze gute kugira ngo The Ben yishyurire amatike abantu bari bakiri hanze saa yine z’ijoro?

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:7/08/2022 14:28
0


Ijoro ry’igitaramo cya 'Rwanda Rebirth Celebration' cyabereye muri BK Arena tariki 06 Kanama 2022 ntirizibagirana kuko ryari ijoro ry’amateka ku mukunzi w’umuziki nyarwanda ndetse binatanga isomo ku bategura ibitaramo mu Rwanda bahora babitumiramo abanyamahanga babasimburanya umunsi ku munsi.



Ni igitaramo cyari kinogeye ijisho ndetse abahanzi batandukanye banyuranye umucyo imbere y’abakunzi babo mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe mu bihe byashize ndetse n'ubu.

Abantu benshi bari muri BK Arena bari amatsiko menshi yo kongera kubona The Ben mu gitaramo. Bamwe bavugaga ko igihe ari cyo cyabatindiye gusa, ubundi bagatarama koko!.

The Ben ubwo yageraga hanze ya BK Arena ku isaha ya saa yine z’ijoro, yamanuye ikirahure cy’imodoka yari imutwaye maze abaza umunyamakuru wa inyaRwanda.com wari uraho ku muryango impamvu abantu batari kwinjira.

Mu kiganiro n'abari bashinzwe umutekano wo ku muryango, bavuze ko impamvu abo bantu batari kwinjira ari uko babuze amatike.

Baganira na inyaRwanda.com bamwe mu bantu bari bakiri hanze bavuze ko bakunda cyane The Ben ariko ko babuze amafaranga yo kwishyura ngo binjire bahitamo kuza hafi y’umuryango ngo barebe ko bagirirwa ikigongwe bakajya kumureba.

The Ben yarambuye ibiganza asuhuza abakunzi be

Mu gisubizo umunyamakuru wa inyaRwanda.com yabwiye The Ben ko impamvu abantu bari bahagaze ku muryango batari kwinjira ari ukubera ko nta mafaranga bafite kandi bakaba bamukunda cyane. The Ben akimara kumva ibyo, yababaye abaza impamvu batari kwinjira ariko asubizwako hari inzira bicamo hagati y’abategura igitaramo n’aho cyabereye.


The Ben ku rubyiniro

The Ben yahisemo kwinjira ariko asiga avuze ko agiye kubikemura akareba uburyo bushoboka kugira ngo abo bantu binjire. Hashize akanya gato, ba bantu bahise binjira batishyuye ariko babanza kubasaka nk'uko byagenze ku bandi bose. Binjiranye akanyamuneza amaguru bayabangira ingata baruhukira muri BK Arena.

Mu gushaka kumenya impamvu binjiye, mu kiganiro yahaye inyaRwanda.com mbere y’uko ajya ku rubyiniro, The Ben yavuze ko avuganye n’abategura igitaramo ko amatike y’abantu bose bari hanze ayishyuye.


The Ben yapfukamye aramya Imana

Yagize ati: ”Ni byo abantu bose bari hanze amatike ndayishyura kuko nizera ko ibintu byose bibaho kandi bishobora kugera igihe ibyo wari wateganyije ntibikunde. Rero na bariya bari hanze bafitiye urukundo umuziki nyarwanda.”

The Ben yataramiye abantu ashimira Imana ndetse anabihamya yifashizhije indirimbo na Israel Mbonyi yise "Ndanyuzwe". Yanazirikanye Yvan Buravani ukomerewe n'uburwayi butaramenyekana, aririmba indirimbo ye "Malayika" amubwira ko ari kumusengera mu bihe bikomeye arimo. Iki gikorwa yakoze cyishimiwe na benshi cyane.

IHERE IJISHO UKO THE BEN YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND