BePawa
Kigali

Minisitiri w’Intebe yahaye abana amata, agabira abandi inka anasaba abaturage gukora cyane mu birori by’Umuganura byitabiriwe n’abayobozi banyuranye

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:6/08/2022 5:45
0


Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente yahaye abana amata, agabira inka abana baserutse neza muri ibi birori by’umuganura, ndetse anasaba abaturage gukora cyane kuko nibakora cyane batazigera bahura n’inzara.



Ni mu birori by’Umuganura byabereye mu karere ka Rulindo ku rwego rw’Igihugu kuwa 5 Kanama, aho byitabiriwe n’abayobozi n’abaminisitiri banyuranye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi; Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette n’abandi.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yibukije abitabiriye ibirori agaciro k’Umuganura, biranga Ubumwe bw’abanyarwanda, anashimangira ko “Mu bumwe bw’abanyarwanda ariho tuvoma imbaraga zo gukunda igihugu, gukunda umurimo, no gukora cyane ngo twiteze imbere kandi duteza imbere igihugu cyacu nta n’umwe usigaye inyuma.”

Ibi kandi byashimangiwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, ari nawe wari Umushyitsi Mukuru, aho yibukije abaturage ko Umuganura atari uguhura ngo basangire amafunguro gusa, ahubwo ari no kunga ubumwe nk’abanyarwanda maze bagatahiriza umugozi umwe. 

Yongeyeho ati: “Muri aka kanya ndagira ngo dushimangire bimwe by’ingenzi dukwiye kwibandaho, mu rwego rwo kurushaho kongera umusaruro no guteza imbere imibereho myiza. Hari ibintu byakomeje kuvugwa, tuganira kenshi, ari abafashamyumvire mu buhinzi, ari abagoronome n’abashinzwe ubworozi, ari abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abayobozi ku rwego rw’igihugu; 

Hari ibintu twakomeje kugenda twibukiranya byatuma u Rwanda rudasubira inyuma mu musaruro w’ubuhinzi, ahubwo umusaruro ugakomeza kwiyongera, ukiyongera ugatunga abanyarwanda, ukiyongera umusaruro tukawugurisha hanze, hanyuma abanyarwanda bagatunga bagatunganirwa, bakabona amafaranga.”

Mu gukomeza kwibutsa abaturage ibyo bahora babwirwa bijyanye n’ibibafasha kongera umusaruro harimo no kongera ingano y’ibyo beza, yaboneyeho no kubasaba guharanira kwihaza mu biribwa bakora cyane, bagira akarima k’igikoni, batera ibiti by’imbuto mu ngo zabo “nibura ibiti bitatu” ndetse no kugira ikimoteri kizajya kivamo ifumbire.

Muri ibi birori by’agatangaza kandi, byaranzwe n’imbyino Gakondo, Imivugo, Intore n’ibindi; bisozwa no gusangira amafunguro yarimo n’ibigori.



Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette hamwe na Minisitiri W’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi 


Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente aha abana amata


Nyampinga w’Ibidukikije, Josine Ngirinshuti hamwe n’abana 



Intore zasusurukuje ibirori 


Intore Tuyisenge yaganuye ku kigori 


Senderi nawe ntiyatanzwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND