RFL
Kigali

Tuyishime Julienne yashyize hanze indirimbo ya kabiri yise 'Tambira' ivuga gukomera kwa Yesu - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/08/2022 16:34
0


Tuyishime Julienne arambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko asanzwe aririmba muri Korali ndetse akaba yanaratoje menshi, icyakora ni mushya nk'umuhanzikazi wigenga kuko iyi ndirimbo asohoye ari iya kabiri, ikaba ije ikorera mu ngata 'Arashoboye' yageze hanze tariki 01/06/2022.



Mu kiganiro na inyaRwanda.com ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye nshya y'amashusho, Julienne Tuyishime utuye mu Karere ka Rwamagana ari na ho akorera umuziki, yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo "ni ukuvuga gukomera kwa Yesu n'uburyo atajya atererana umugannye wese no kwibutsa abo yakoreye ibitangaza kumushima".

Julienne asengera muri ADEPR Paroisse ya Rwikubo, ku mudugudu wa Rwikubo mu Karere ka Rwamagana. Ni umubyeyi w'abana batatu akaba abana n'umutware we. Arambye mu muziki, gusa ni mushya mu kuririmba ku giti cye. Avuga ko intego ye mu muziki ari "ukuvuga ubutumwa bwiza nkahindurira benshi ku gukiranuka".


Julienne yashyize hanze indirimbo ya kabiri


Julienne Tuyishime arakataje mu muziki usingiza Imana

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "TAMBIRA" YA TUYISHIME JULIENNE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND