RFL
Kigali

Rwamagana: Ibintu bitangaje bibera ku butaka bwahimbwe Ukraine

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:5/08/2022 15:47
1


Aka gace kahimbwe Ukraine ni igice cy'ubutaka bufite hegitari zisaga eshatu mu butaka bw'uruganda rwa steelrwa rukora ibyuma bya ferabeto mu kagari ka Cyarukamba mu murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana.



Abaturage baganiriye n'umunyamakuru wa inyaRwanda.com  bavuze ko muri aka gace hari abasore bigize ibihazi ku buryo banashyizeho imisoro baka abantu baza kuhatoragura ibyuma bisigara igihe barimo gushongesha ibyuma bikorwamo ferabeto. Ntabwo basoresha gusa ahubwo bahora biteguye guhangana n'uwashaka kubuza abo basore kuhatoragura ibyuma.

Izo nsoresore mu gitondo cyo kuwa kane Tariki ya 4 Kanama 2022 zashatse kwambura imbunda umusekirite wakumiraga abigabizaga ibyuma by'umushongi byo mu ruganda batera amabuye abasekurite ndetse bashaka no kwambura imbunda umwe mu basecurite nawe arasa babiri mu bashakaga kumwambura imbunda umwe arapfa undi arakomereka.

Amakuru atangwa n'abaturage bavuga aga gace abasore bigize ibihazi bahahimbye Ukraine babigereranya n'intambara ya Ukraine kuko bahaza biyemeje guhangana n'uwababuza gusoresha cyangwa kubuza abaturage gutwara ibyuma bahakura.

Umuturage utuye muri metero 200 uvuye ku butaka bwiswe Ukraine yavuze ko hari itsinda ry'abasore bashyizeho umusoro w'amafaranga magara atanu (500 Frw) baca abaje gushaka ibyuma by'injamane.

Ati"Hari itsinda ry'abahungu bigize ibyihebe ku buryo hariya bita muri Ukraine umuturage wese ahaca abanje gutanga umusoro ubwabo bishyiriyeho, uyu munsi bashatse no gufata umusekirite wabuzaga abaturage kujya gusyaga ibyuma byo ku ruganda."

Umusore ukorera mu ruganda rwa steelrw yemeza ko aba basore basoresha abaturage ariko ko hari igihe baca mu rihumye abasekurite bakiba ibyuma byo mu ruganda baciye aho bise muri Ukraine.

Ati: "Ubundi abo bantu bigize ibyihebe baraza bagasoresha abarurage baza gushakisha ibyuma by'umushongi niba byajugunywe hariya bise Ukraine buri muturage yinjiramo abanje gutanga amafaranga magana bise umusoro wo kwinjira muri Ukraine."

Niyomwungeri Richard, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, aganira na inyaRwanda.com yavuze ko ibikorwa bikorwa nabo basore byaramenyekanye mu buyobozi  twabifatiye ingamba tubasaba kubihagarika ariko kuko ababikora baturuka mu yindi mirenge n'uturere twa Gasabo na Kayonza.

Ati" Abo basore ibyabo twarabimenye kandi tukaba twarabifatiye ingamba zo ku kubakangurira  kureka gukora ibintu bitemewe, inama y'umutekano itaguye yagiye ihajya kenshi bakabaganiriza babasaba kureka ibyo bikorwa bahakorera, gufata agace bakakita izina ubwabyo ni ubwigomeke. Icyo dusaba abarurage niko bakora imirimo yabateza imbere aho gukora ibikorwa by'urugomo ."


Aka gace kahimbwe Ukraine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Desha ukwishaka og1 year ago
    Ibintu birakaze mu ukraine ya rwamagana nibace urwo rugomo rwabo bantu bibisambo murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND