Umuhanzi Igor Mabano ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music, yatangaje ko hashize igihe gito apfushije abo mu muryango we batatu, byatumye yongera gutekereza ku mibereho ya muntu n’iherezo rye nyuma y’ubu buzima.
Hari bamwe mu bahanzi bagiye bajya mu
nganzo, bakandika kandi bakaririmba ku rupfu bikarangira bavuze ko babuze izina
barwita. Rushengura inshuti, abavandimwe, imiryango cyane ko uwo mwabuze muba
mutazongera guhura ukundi.
Abemera Imana bo bavuga ko mu ijuru
ari ho heza. Ibyanditswe bikagukomeza bivuga ko muzongera guhura n’abantu
mwakunze, aho muzabaho ubudapfa ukundi.
Igor Mabano yabwiye InyaRwanda ko mu
minsi ishize yapfushije abantu batatu barimo Nyirarume wapfuye mu buryo
butunguranye, nyuma bapfusha umwana w’imyaka 20 y’amavuko nawe wagize urupfu
rurimo uburwayi nyuma y’aho hari undi mubyeyi witabye Imana.
Uyu muhanzi yavuze ko muri icyo gihe
yanyuze mu bihe bikomereye umutima ku buryo kubyakira bitamworoheye kugeza n’uyu
munsi.
Avuga ko iyo ugeze mu irimbi aho
bashyingura 'uwawe' ari bwo utangira gutekereza ku iherezo ry’ubuzima n’ibindi.
Mabano avuga ko muri icyo gihe yagiye
avugana n’abantu batandukanye barimo Ishimwe Clement bamukomeza ku bw’ibihe
bitoroshye yarimo gucamo.
Avuga ko nyuma Clement yaje
kumuhamagara amusaba kumusanga muri studio asanga yamaze kwandika inkikirizo y’iyi ndirimbo nawe akomerezaho.
Ati “Nageze muri studio arampamagara
ngo ngwino nkubwire nsanga ‘chorus’ irahari mpita ndirimba kubera ni yo ‘mood’
(uko yari ameze) bihita bibyara indirimbo.”
Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo
yumvikanisha agahinda k'umuntu uri gutekereza ku be yabuze, akabyakira akumva
ko ‘iherezo rya twese ari rimwe’.
Iyi ndirimbo yaririmbyemo umuraperi
Fireman umaze iminsi akorana bya hafi na Kina Music. Aherutse gukorana
indirimbo ‘Muzadukumbura’ na Nel Ngabo, ‘Bafana bafana’ na Butera Knowlesss na
Bull Dogg.
Igor Mabano avuga ko yahisemo
gukorana indirimbo na Fireman kubera ko ari ‘umuraperi mwiza waduhaye icyo
twifuzaga muri iyi ndirimbo’. Ati “Niyo mpamvu twamuhisemo.”
Akomeza ati “Ni umuhanzi ubwira igitekerezo
akakiguhereza uko wabyifuzaga ndetse akanarenzaho. ‘Kabiri’ rero ni indirimbo
irimo za Hip Hop navuga zo kuvuga ubuzima. Nta muntu kamara, ube umukene, ube
umukire, ukiza ni ukubana mu mahoro, kuko iherezo rya twese ni rimwe.”
Uyu muhanzi yavuze ko muri iki gihe
ahugiye mu gutegura zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye ya kabiri kandi
abahanzi bazayikoranaho bari kuvugana.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo ‘Kabiri’
yakozwe na Ishimwe Clement n’aho amashusho yafashwe na Gad.
Igor Mabano yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Kabiri’ yakoranye na Fireman
Mabano yavuze ko gupfusha abantu batatu mu muryango mu minsi ishize byabaye imvano y’indirimbo ye yise ‘Kabiri’
Igor Mabano yavuze ko ari gukora kuri
album ye ya kabiri kandi n’abahanzi yifuza gukorana nabo bari mu biganiro
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KABIRI’ YA IGOR MABANO NA FIREMAN
TANGA IGITECYEREZO