RFL
Kigali

Biryoha biryana-Kim Kardashian yavuze ku dushinge ducengezwa mu mubiri yakoresheje ngo agire munda nk'ah’umwangavu

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/08/2022 14:20
0


Ubwiza si ikintu cyoroshye kugerwaho nk'uko Kim Kardashian yabitangaje avuga ku buryo yagowe no gushongesha mu nda ngo hongere kumupera nk'ah'umwangavu.



Yagize ati: ”Ubu ni uburyo bwo guhinduramo umukino, ubu buryo narabushimye ariko bwarambabaje cyane ariko iby’agaciro byose biragora kubigeraho.”

Kardashian w’imyaka 41 yavuze ko yabubwiwe na Dr Askham Ghavami bukaba bufasha gushongesha ibinure no gutuma umuntu agira uruhu rwiza no mu maso hanoze.

Ubu buryo bwitwa Morpheu8 nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Dr Ghavani, bwifashisha udushinge duto ducengera mu mubiri tukawufasha gusubira ku murongo bitewe n'uko ubyifuza.

Uru rubuga kandi rusobanura ko Morpheu8 itera ububabare n’ibikomere rimwe na rimwe n’ubushyuhe budasanzwe kugira ngo uyikoreshe yuzuze inzozi zo kugira umubiri umunogeye.

Nubwo nta giciro kigaragara kuri uru rubuga k'uwifuza iyi serivisi ariko bivugwa ko amafaranga ushobora gutanga ari hagati y’ibihumbi 350Frw kugera kuri Miliyoni 3.5 Frw bitewe na serivisi wifuza.

Kuri Kim Kardashian ibijyanye no gukora icyo ari cyo cyose ngo agaragare neza bikaba atari iby’ubu kuko umubiri we yagiye awukorera operasiyo zitandukanye.

Kim avuga ko ari mu bantu ba mbere ku isi bita ku buryo basa ndetse hari n'ubwo yigeze kuvuga ko n'iyo byamusaba kurya amazirantoki ariko agasa neza yabikora nta mikino!.

Kim Kardashian yahamije ko biryoha biryana ibyo kuba mwiza


Kugeza ubu n'ubwo ari nyina w'abana bane hari abangavu benshi arusha mu nda heza

Muri Met Gala 2022 ni bwo Kim Kardashian yagaragaje rwose ko yamaze kunanuka ibintu yahamije ko ari ukubera ko atagikundana n'umwirabura [Kanye West]






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND