Ubwiza si ikintu cyoroshye kugerwaho nk'uko Kim Kardashian yabitangaje avuga ku buryo yagowe no gushongesha mu nda ngo hongere kumupera nk'ah'umwangavu.
Yagize ati: ”Ubu ni uburyo bwo guhinduramo umukino, ubu buryo
narabushimye ariko bwarambabaje cyane ariko iby’agaciro byose biragora
kubigeraho.”
Kardashian w’imyaka 41 yavuze ko yabubwiwe na Dr Askham Ghavami
bukaba bufasha gushongesha ibinure no gutuma umuntu agira uruhu rwiza no mu
maso hanoze.
Ubu buryo bwitwa Morpheu8 nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Dr
Ghavani, bwifashisha udushinge duto ducengera mu mubiri tukawufasha gusubira ku
murongo bitewe n'uko ubyifuza.
Uru rubuga kandi rusobanura ko Morpheu8 itera ububabare n’ibikomere
rimwe na rimwe n’ubushyuhe budasanzwe kugira ngo uyikoreshe yuzuze inzozi zo
kugira umubiri umunogeye.
Nubwo nta giciro kigaragara kuri uru rubuga k'uwifuza iyi
serivisi ariko bivugwa ko amafaranga ushobora gutanga ari hagati y’ibihumbi
350Frw kugera kuri Miliyoni 3.5 Frw bitewe na serivisi wifuza.
Kuri Kim Kardashian ibijyanye no gukora icyo ari cyo cyose ngo
agaragare neza bikaba atari iby’ubu kuko umubiri we yagiye awukorera operasiyo zitandukanye.
Kim avuga ko ari mu bantu ba mbere ku isi bita ku buryo basa ndetse hari n'ubwo yigeze kuvuga ko n'iyo byamusaba kurya amazirantoki ariko agasa neza yabikora nta mikino!.
Kim Kardashian yahamije ko biryoha biryana ibyo kuba mwiza
Kugeza ubu n'ubwo ari nyina w'abana bane hari abangavu benshi arusha mu nda heza
Muri Met Gala 2022 ni bwo Kim Kardashian yagaragaje rwose ko yamaze kunanuka ibintu yahamije ko ari ukubera ko atagikundana n'umwirabura [Kanye West]
TANGA IGITECYEREZO