RFL
Kigali

Arsenal mu makarita atukura, imijugujugu ku mutwe wa Ten Hag - Muhaguruke mwakire Shampiyona y'u Bwongereza

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/08/2022 12:02
0


Inkuru nta yindi ku Isi mu bakunzi b'umupira w'amaguru ni igaruka rya shampiyona y'u Bwongereza Premier League ikunzwe kurusha izindi ku Isi, ikaba iza gutangira kuri uyu wa 5 Arsenal isura Crystal Palace.



Amarira, ibyishimo, agahinda, umujinya, intonganya, gutuka abakinnyi, gusaba ko umutoza yirukanwa no gusekana, bigiye kwiganza mu gihe cy'igice cy'umwaka mu bakunzi b'umupira w'amaguru. 

Amatsiko ni menshi mu bafana ba Manchester United, Manchester City, Chelsea, Arsenal, Liverpool, Tottenham Hotspur ndetse n'andi makipe aho buri wese afite inyota y'uko ikipe ye izitwara, gusa uko byamera kose bizarangira nabi kuri bamwe.

Kuri uyu mugoroba tariki 5 Kanama 2022 ni bwo umwaka w'imikino muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza iri bwinikize. Crystal Palace yakira Arsenal, ni ho hari buvugire ifirimbi ya mbere ubwo biraba ari ku isaha ya saa 21:00 PM za Kigali.

Ni shampiyona yo kwitega kuko amakipe menshi yashoye amafaranga atagira ingano yiyubaka nka Manchester City ifite igikombe cya shampiyona giheruka yaguze Erling Haaland naho Liverpool yabaye iya kabiri igura Darwin Nunez. 

Tottenham Hotspur na Arsenal nazo zakoresheje amafaranga zishaka kongerera imbaraga abakinnyi bari bahari, mu gihe kwa Manchester United hagiye gutangira ikiragano gishya cy'umutoza Erik Ten Hag

Ni byinshi twavuga kuri iyi shampiyona ariko reka tugaruke kuri tumwe mu duhigo dushobora kuba iyi shampiyona igitangira.

Arsenal ishobora guhabwa ikarita itukura ku munsi wa Mbere

Ikinyabupfura kiracyari ikibazo kuva Make Arteta yafata Arsenal kuko imaze kubona amakarita atukura 13 kuva mu mwaka wa 2019. Arsenal ikunze guhabwa ikarita itukura ku munsi wa mbere kuko ariyo kipe ifite imituku myinshi mu mateka ya shampiyona igera kuri 6. 

Ubwo haheruka gutangwa ikarita itukura ku munsi wa mbere wa shampiyona ni mu 2013 ubwo Laurent Koscielny wakiniraga Arsenal yasohorwaga mu kibuga bakina na Aston Villa.

Mohamed Salah ashobora gushyiraho amateka

Alan Shearer, Frank Lampard na Wayne Rooney bose bahuje agahigo ku kuba ari bo bakinnyi bafite ibitego byinshi ku munsi wa mbere wa shampiyona bigera kuri 8. Mohamed Salah na Jamie Vardy bafite ibitego 7 bashobora gudafata aba bakinnyi cyangwa se bakabacaho mu gihe baba batsinze. Liverpool izakina na Fulham naho Leicester City ikine na Brentford.

Harry Kane na Son bakunda gutsinda cyane Southampton

Usibye Shearer ufite ibitego 14 na Andrew Cole w'ibitego 11 bafite ibitego byinshi batsinze Southampton ukongeraho aba basore ba Tottenham Hotspur Harry Kane ufite ibitego 11 ashobora kongera na Heung-Min Son ufite 10.

Haaland ashobora kuba undi munya-Norway ubikoze

Rutahizamu mushya wa Manchester City, Erling Haaland, ashobora kuba umukinnyi wa 7 ukomoka muri Norway uzaba atsinze igitego muri Premier League mu gihe yatsinda igitego ku cyumweru ubwo bazaba bakina na West Ham. Yahita aba kandi umukinnyi wa 3 ukomoka muri iki gihugu waba atsinze igitego ku munsi wa mbere nyuma ya Andre Flo wabikoze mu 1997 na Adama Diomande wabikoze 2016.

Igitutu n'imijugujugu kuri Erik Ten Hag

Erik Ten Hag agiye kuba umutoza wa 8 ushyizemo n'ab'agateganyo batoje Manchester United mu myaka 9 ishize kuva Sir Alex Ferguson aretse kuyitoza. Abatoza 6 muri 7 batoje umukino ubanza barawutsinze usibye Louis Van Gaal watsinzwe na Swansea. Manchester United izakina na Brighton ku Cyumweru saa 14:00 PM.

Shampiyona iragarutse ariko natwe nka InyaRwanda ntabwo tuzatangwa kuko twiteguye kubagezaho amakuru azaba avugwa muri aya makipe, imikino yose uko yagenze kugera irangiye. Ni mwe dukorera, muze tubane muri iyi shampiyona itangiye ndetse n'izindi zinyuranye tubijeje kuzabakurikiranira amakuru yazo gatanu kuri gatanu.


Imikino 380 yose ya shampiyona, CANAL+ izayibagezaho haba kuzuba no mu mvura y'igikatu

Ubu abagabo ndetse n'abandi bakunda Premier League batangiye kwiyegereza TV zari zimaze iminsi zikoreshwa muri Filime



BetPawa nayo ifite ibiciro byiza kuri buri mukino wa shampiyona y'u Bwongereza kuko bagarutse mu isura nshya bakaba bazajya bafungura amaduka yabo kuva saa 11:00 am kugera 18:00 PM kandi buri munsi.

Kubera ubwiza bw'iyi mikino abantu banayiteramo urwenya

Abafana ingeri zose baba babucyereye 

Manchester City igomba guhangana no kwisubiza igikombe ibitse

Iyi shampiyona iraba igiye gukinwa ku nshuro ya 124 ikaba izarangira tariki 28 Gicurasi 2023






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND