RFL
Kigali

Vestine na Dorcas bagiye gukora igitaramo cyabo cya mbere-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/08/2022 12:06
1


Ishimwe Vestine Taricy uzwi nka Vestine na Kamikazi Dorcas uzwi nka Dorcas unaherutse gukora ikizamini cya Leta bagiye gukora igitaramo cyabo cya mbere nyuma y’igihe batanga umuziki mwiza.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo umuyobozi wa MIE Empire akaba n’umujyanama w’aba bahanzikazi, Murindahabi Irene, yabwiye inyaRwanda.com iko aba bahanzikazi areberera inyungu bafite igitaramo cyabo.

Yavuze ko Vestine na Dorcas bari mu myiteguro y’igitaramo kizaba mu kwezi kwa 12, ndetse akaba ari nabwo bwa mbere bagiye gukora igitaramo cyabo. Yagize ati: ’’Vestine na Dorcas barakora igitaramo mu kwezi Kwa 12, ni bwo bwa mbere bagiye kugaragara kuri stage kuva batangira umuziki. Amatariki ntaratangazwa.’’

Irene yakomeje avuga ko byinshi kuri iki gitaramo bizatangazwa vuba ndetse n’abandi bahanzi batandukanye bazafatanya na Vestine na Dorcas.

Ibyo wamenya kuri Vestine na Dorcas

Ni abana mu myaka, ariko mu mirimbire barakuze! Bafite amajwi atangaje yanyuze benshi babakundiraga gusubiramo indirimbo z’abandi, bihumira ku mirari ubwo bashyiraga hanze indirimbo yabo ya mbere.

Vestine na Dorcas bagiye gukora igitaramo cyabo cya mbere

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana mu myaka y’ubuto bwabo kugeza imvi zibaye uruyenzi.

Bafite ubuhanga buhambaye ku buryo babasha guhuza ibyo baririmba n’amarangamutima, bakagera n’aho basuka amarira, maze ab’imitima yoroshye kwiyumanganya bikanga.

Ishimwe Vestine Taricy uzwi nka Vestine yavutse tariki 2 Gashyantare 2004, naho Kamikazi Dorcas uzwi nka Dorcas we yavutse ku wa 28 Kamena 2006, bombi bavuka kuri Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka.

Dorcas wambaye umweru aherutse gukora ikizamini cya Leta

Bavuka ari batandatu mu rugo iwabo, harimo abakobwa bane n’abahungu babiri. Baririmba muri Goshen Choir ya ADEPR Musanze. Batangiye kuririmba ku giti cyabo mu mwaka wa 2018, ariko ubu ni bwo babashije gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere.

Ubu bari gufashwa mu muziki na Murindahabi Irénée. Bahuriye na Niyo Bosco mu nzu ifasha abahanzi ye yitwa M. Irene Entertainment. Iyi ndirimbo yabo ya mbere bise ‘Nahawe Ijambo’ yanditswe na Niyo Bosco uzwiho ubuhanga buhambaye mu kuririmba, kwandika no gucuranga.

KANDA HANO URAMENYA BYINSHI KURI IKI GITARAMO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nibira thiery 10 months ago
    non abobahungu babiri bavukana nadrocas na vestine bitwangwikwi?





Inyarwanda BACKGROUND