Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Umurimo wo kuramya’ yakoranye n’umuramyi Nelson Mucyo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Iriba’.
Ni yo ndirimbo ya mbere Patient
Bizimana ashyize hanze nyuma y’iminsi ishize ari kubarizwa ku mugabane w’i
Burayi mu bihugu bitandukanye aho ari gukorera ibitaramo.
Ariko amashusho y’iyi ndirimbo
yakorewe mu Rwanda mbere y’uko agenda. Ni mu mushinga w’indirimbo 15 yafashe,
aho azagenda asohora imwe buri nyuma y’amezi abiri.
Patient Bizimana yabwiye InyaRwanda
we na Nelson Mucyo bahurije ku kwandika iyi ndirimbo ‘Umurimo wo kuramya’
binginga Imana kubuzuzamo (n’abandi) imbaraga zihambaye zo kuyiramya mu buryo
bwuzuye ibihe n’ibihe.
Uyu muhanzi avuga ko yakoranye na
Nelson Mucyo kubera ko ari umuhanzi afata nk’umuvandimwe we bakoranye igihe
kinini kuva atangiye kuririmba.
Ati “Impamvu nakoranye na Nelson
Mucyo ni uko ari umuvandimwe wanjye. Twakoranye imyaka myinshi kuva ngitangira
kuririmbira Imana.”
Nelson Mucyo ni umwe mu baramyi bamaze igihe kinini mu ivugabutumwa, amaze
kwandika indirimbo zirenga 100, zimwe yazihaye abandi bahanzi b’amazina
akomeye.
Yamamaye cyane mu ndirimbo 'Iriba'
yamukinguriye imiryango mu muziki, iyi ndirimbo aririmba ngo "Ngeze ku
iriba ndatuje" yakunzwe bihebuje n'abakunda indirimbo zo kuramya Imana.
Patient avuga ko iyi ndirimbo ‘Umurimo
wo kuramya’ yabaye intangiriro z’izindi ndirimbo yakoranye na Mucyo, ariko
basubiyemo zizagenda zisohoka mu minsi iri imbere.
Aragira ati "Hari indirimbo twasubiyemo
turi kumwe ziri muri uyu mushinga w’indirimbo nzagenda nshyira hanze. Zose twamaze
kuzifatira amashusho, bari kuzinononsora.”
Uyu muhanzi yavuze ko mu ndirimbo za
cyera basubiyemo harimo nka ‘Ndaje mu bwiza bwawe’, ‘Warakoze’, ‘Ngeze kwiriba’
n’izindi nyinshi. Uyu muhanzi avuga ko izi ndirimbo zatunganyirijwe muri
Ishusho Ltd.
Iyi ndirimbo ‘Umurimo wo kuramya’ mu
buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Producer Sano Panda n’aho amashusho
atunganywa na Studio Ishusho.
Bizimana yakoreye ibitaramo mu
bitandukanye birimo Suede, Finland na Denmark. Ni mu gihe ku wa 14 Kanama 2022
azataramira mu Bubiligi mu gitaramo azahuriramo na Adrien Misigaro uherutse i
Kigali.
Patient Bizimana yashyize ahagaragara
amashusho y’indirimbo ‘Umurimo wo kuramya’ yakoranye na Nelson Mucyo
Patient yavuze ko amaze igihe kinini
akorana na Nelson Mucyo byanatumye biyemeza gusubiramo zimwe mu ndirimbo zo ha
mbere
Patient yavuze ko buri nyuma y’amezi
abiri azagenda ashyira hanze indirimbo mu zo yamaze gutunganya
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMURIMO WO KURAMYA’ YA PATIENT BIZIMANA NA NELSON MUCYO
TANGA IGITECYEREZO