BePawa
Kigali

Patient Bizimana yasohoye indirimbo ‘Umurimo wo kuramya yakoranye na Nelson Mucyo mbere y’izindi basubiyemo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/08/2022 11:45
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Umurimo wo kuramya’ yakoranye n’umuramyi Nelson Mucyo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Iriba’.



Ni yo ndirimbo ya mbere Patient Bizimana ashyize hanze nyuma y’iminsi ishize ari kubarizwa ku mugabane w’i Burayi mu bihugu bitandukanye aho ari gukorera ibitaramo.

Ariko amashusho y’iyi ndirimbo yakorewe mu Rwanda mbere y’uko agenda. Ni mu mushinga w’indirimbo 15 yafashe, aho azagenda asohora imwe buri nyuma y’amezi abiri.

Patient Bizimana yabwiye InyaRwanda we na Nelson Mucyo bahurije ku kwandika iyi ndirimbo ‘Umurimo wo kuramya’ binginga Imana kubuzuzamo (n’abandi) imbaraga zihambaye zo kuyiramya mu buryo bwuzuye ibihe n’ibihe.

Uyu muhanzi avuga ko yakoranye na Nelson Mucyo kubera ko ari umuhanzi afata nk’umuvandimwe we bakoranye igihe kinini kuva atangiye kuririmba.

Ati “Impamvu nakoranye na Nelson Mucyo ni uko ari umuvandimwe wanjye. Twakoranye imyaka myinshi kuva ngitangira kuririmbira Imana.”

Nelson Mucyo ni umwe mu baramyi bamaze igihe kinini mu ivugabutumwa, amaze kwandika indirimbo zirenga 100, zimwe yazihaye abandi bahanzi b’amazina akomeye.

Yamamaye cyane mu ndirimbo 'Iriba' yamukinguriye imiryango mu muziki, iyi ndirimbo aririmba ngo "Ngeze ku iriba ndatuje" yakunzwe bihebuje n'abakunda indirimbo zo kuramya Imana.

Patient avuga ko iyi ndirimbo ‘Umurimo wo kuramya’ yabaye intangiriro z’izindi ndirimbo yakoranye na Mucyo, ariko basubiyemo zizagenda zisohoka mu minsi iri imbere.

Aragira ati "Hari indirimbo twasubiyemo turi kumwe ziri muri uyu mushinga w’indirimbo nzagenda nshyira hanze. Zose twamaze kuzifatira amashusho, bari kuzinononsora.”

Uyu muhanzi yavuze ko mu ndirimbo za cyera basubiyemo harimo nka ‘Ndaje mu bwiza bwawe’, ‘Warakoze’, ‘Ngeze kwiriba’ n’izindi nyinshi. Uyu muhanzi avuga ko izi ndirimbo zatunganyirijwe muri Ishusho Ltd.

Iyi ndirimbo ‘Umurimo wo kuramya’ mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Producer Sano Panda n’aho amashusho atunganywa na Studio Ishusho.

Bizimana yakoreye ibitaramo mu bitandukanye birimo Suede, Finland na Denmark. Ni mu gihe ku wa 14 Kanama 2022 azataramira mu Bubiligi mu gitaramo azahuriramo na Adrien Misigaro uherutse i Kigali.


Patient Bizimana yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Umurimo wo kuramya’ yakoranye na Nelson Mucyo 

Patient yavuze ko amaze igihe kinini akorana na Nelson Mucyo byanatumye biyemeza gusubiramo zimwe mu ndirimbo zo ha mbere 

Patient yavuze ko buri nyuma y’amezi abiri azagenda ashyira hanze indirimbo mu zo yamaze gutunganya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMURIMO WO KURAMYA’ YA PATIENT BIZIMANA NA NELSON MUCYO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND