RFL
Kigali

Shira amatsiko kuri Nyirarukundo Mami warikoroje kuri Twitter nyuma yo kurya amafaranga y’abagabo benshi aberetse itako gusa

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/08/2022 11:35
2


Wumvise izina Nyirarukundo Mami uhita wumva ko ari umugore cyangwa ari umukobwa, gusa mu by'ukuri ni bacye bashobora kuba bazi niba ari umukobwa cyangwa ari umusore kuko bigoye kubona uwo yaba yaravugishije mu ijwi rye uretse kumwandikira gusa.



Uyu mukoresha wa Twitter wiyise Nyirarukundo Mami yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko Twitter nyuma y’uko atahuwe n’abatari bake yagiye arya amafaranga abashukishije kubereka imyanya ye y’ibanga n’itako ukamwoherereza ibihumbi 200 Frw.

Mu buhamya bukomeje gutangwa na benshi mu bagabo n'abasore yariye amafaranga, bahishuye amayeri yakoreshaga bakamwoherereza amafaranga ariko nyuma bamusaba ko bahura bikaba agatereranzamba.

Bivugwa ko Nyirarukundo yageze ku bantu benshi abaka amafaranga ndetse n’abo hanze y’u Rwanda yabagezeho yitwaje ko ari gufasha ariko nyuma akaza kubatenguha, kuko icyo yabaga agamije n'ubundi ni ukurya ifaranga ryabo, ibindi ntumubaze.

Uyu Nirarukundo bivugwa kandi ko iyo yagusabaga amafaranga ukayamuha yabaga yiboneye imari kuko ntiwamuvaga mu nzara ahubwo yakomeza kugenda akurya isataburenge kugeza ubwo akoherereza imyanya ye y’ibanga.

Hari nk'uwatanze ubuhamya yivugira ibyamubayeho, ati: ’’Nyirarukundo yaranyandikiraga nkamuha amafaranga nyuma nza kumusaba ko twabonana kuko ntabwo nakomeza gufasha umuntu ntazi. Uyu Nyirarukundo twaravuganaga rwose kuri WhatsApp ananyoherereza amafoto y’imyanya ye y’ibanga, gusa umunsi wo kubonana nawe nabwo ntabwo byakunze ndetse kuva namumenya ntitwigeze tuvugana na rimwe.’’

Kuva yatahurwa ko yaba ari umutekamitwe, Nyirarukundo yahise asiba shene ye ya Twitter bitewe n’uko byari bitangiye kumukomerana abantu benshi batangiye kumenya uwo ariwe ndetse bakomeje kwibaza ku byo yabakoreye mu bihe bitandukanye.

Nyararukundo, abenshi bamuzi bamuziho amafoto, ubutumwa n’impanuro yagendaga atanga ndetse akerekana ko akunda gufasha ari byo byatumaga abatari bacye bamusanga ahandikirwa ubutumwa bakaganira.

Gusa nubwo bimeze gutyo hari abandi bemeza ko ari umuntu mwiza bitewe n’uko ngo bagendaga bamubona yandika ubutumwa butandukanye ariko nabo bakavuga ko batamuzi ndetse nta n'aho bahuriye.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengimana Jean Pierre1 year ago
    Umuntu amenyate ibiciro byibyabona mwamamaza
  • uwitijefabienbarthez@gmail.com1 year ago
    Jyewe uyu twaravuganye ark amasegonda makeya kuri nbr yampaye ark jyewe yansabye amafrw sinayamuha,ndibuka ko ubwanyuma yanyandikiye ansaba amaunite y'1000 ngo aho ari ntamu agent ahabona ni mucyaro. Navuganye n'umukobwa ark,gusa nuko yari yaryamye bituma tutavugana umwanya.





Inyarwanda BACKGROUND