RFL
Kigali

DRC: Biravugwa imirwano y’imbonerakure na Red- Tabara yaguyemo abantu 12, hakomereka 24

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:5/08/2022 9:38
0


Abarwanyi b’imbonerakure kuwa Gatatu bigaruriye agace ka Birimba nyuma y’imirwano yabashyamiranyije n’inyeshyamba z’abarundi za Red-Tabara mu ishyamba rya Itombwe muri teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Epfo, nk’uko radio Okapi ibivuga.



Iyi radiyo iterwa inkunga na ONU ivuga ko amakuru atangwa na sosiyete sivile yo muri ako gace avuga ko iyo mirwano yatangiye kuwa gatatu kare mu gitondo ikageza ku mugoroba abarwanyi ba Red-Tabara bahungiye mu mashyamba.

Sosiyete sivile yaho ivuga ko abapfuye harimo 12 ba Red-Tabara na 24 bakomeretse. Ivuga ko iyi mirwano yaciye igikuba muri rubanda. Leta y’u Burundi yagiye ihakana kohereza ingabo cyangwa abarwanyi mu ibanga muri DR Congo.Imbonerakure ni urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi naho Red-Tabara igizwe n’abarwanya ubutegetsi, leta ivuga ko ari abagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015.

Mu mpera z’umwaka ushize, ku birego nk’ibi byo kohereza ingabo muri DRC, umuvugizi w’ingabo mu Burundi yandikiye BBC dukesha iyi nk'uru ko ibivugwa ari ibinyoma.

Radio Okapi ivuga ko kuva tariki 28 Nyakanga(7) Imbonerakure zatangiye imirwano n’inyeshyamba za Red-Tabara mu duce twa Kitoga na Masango mu misozi miremire ya Uvira. Iby’imirwano y’iyo mitwe byemezwa n’umukuru w’ingabo za FARDC muri ako gace, n’umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare Sokola-2 Sud-sud byo kurwanya inyeshyamba, nk’uko iyo radio ibivuga.

Inyeshyamba za Red-Tabara mu bihe bishize zigambye ibitero ku butaka bw’u Burundi byiciwemo abantu. Mu kwezi gushize, ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, IDHB (Initiative pour les Droits de l'Homme au Burundi) ryasohoye raporo ivuga ko leta yohereje abasirikare n’Imbonerakure muri DR Congo kurwanya inyeshyamba za Red-Tabara.

IDHB yavuze ko ibyo bikorwa byaba bifite inkomoko ku kugenderanira kw’abakuru b’ibihugu byombi biheruka aho bagiranye amasezerano ku byo gufatanya mu mutekano ariko atarasobanuwe ibiyarimo byose.BBC yagerageje gushaka abategetsi b'u Burundi kugira bagire icyo bavuze kuri raporo ya IDHB ariko ntibyashoboka kubabona nk’uko yabivuze muri iyi nkuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND