Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yasuye Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera [Rwanda Forensic Laboratory], ashima umusanzu wayo mu kubaka urwego rw’ubucamanza, binyuze mu gutanga ibimenyetso bya gihanga.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane
tariki 4 Kanama 2022, ni bwo Dr Ntezilyayo umaze imyaka isaga 30 akora mu
by’amategeko, yasuye icyicaro cya RFL ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Ni muri
gahunda yo gushimangira ubufatanye buri hagati y’iki kigo n’inzego z’ubutabera.
Ku wa 4 Ukuboza 2019, nibwo Perezida
wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr Faustin Ntezilyayo Perezida w’Urukiko
rw’Ikirenga asimbuye Prof Sam Rugege wari umaze imyaka umunani aruyobora.
Mu ruzinduko rwe, Dr Ntezilyayo yagaragarijwe
ibimaze kugerwaho muri RFL kuva mu 2018 iyi Laboratwari yatangiye gutanga
serivisi ku baturage, ibigo n’inzego. Ariko hanagaragazwa imbogamizi zirimo
nk’inyubako ngari yo gukoreramo, ibikoresho n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic
Laboratory, Dr Charles Karangwa, asobanura RFL nk’intambwe idasanzwe ‘igihugu
cyacu’ cyateye kugira ngo ifashe urwego rw’ubutabera kubona ibimenyetso
by’ikoranabuhanga ndetse bishingiye ku buhanga hagamijwe kubona ubutabera,
kandi ibi byose bikaba bisigaye bibera mu Rwanda.
Ibi byatumye ingengo y’imari
yagendaga ku bipimo byoherezwaga mu mahanga yaragabanutse.
Mu myaka ine ishize RFL ikora, Dr
Karangwa avuga ko imaze gutanga umusanzu mu gufasha abantu kubona ubutabera,
imikirize y’imanza n’ibindi.
Avuga ko RFL iri mu bigo bifite
ubushobozi bukomeye muri Afurika yaba mu bikoresho, abakozi n’ibindi.
Uretse mu butabera, RFL inagira
uruhare mu kurwanya icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyaha bikorwa
hifashishijwe ikoranabuhanga, n'ibindi.
RFL kandi yagize uruhare rukomeye mu
gusuzuma ‘amafunguro n’ibinyobwa n’ibijyanye na za hoteli mu gihe cy’inama
ihuza abakuru b’ibihugu za Guverinoma izwi nka CHOGM’.
Dr Karangwa avuga ko RFL imaze
kwakira no gukora kuri dosiye 30, 000 muri serivisi zose batanga. Muri izi
dosiye harimo izirenga 3,000 zifite aho zihuriye no kurwanya ihohoterwa
rishingiye ku gitsina.
Uyu muyobozi avuga ko uyu musaruro
ukomeye cyane mu kubungabunga umuryango nyarwanda ndetse n’umutekano urambye
‘binyuze mu kurwanya no guhana ibyaha’.
Yavuze ko mu gihe gito bakoze uko
bashoboye serivisi zose zitangira gukora. Ubu bafite Laboratwari 12 zitanga
serivisi zitandukanye ku baturage, ibigo n’abandi.
Iyi Laboratwari yaragutse kuko
serivisi zayo zirimo ADN zegerejwe abaturage aho abagana ibitaro bya Gihundwe
babasha kuyihabwa, ku bitaro bya Rubavu n’ahandi.
Hari gahunda y’uko serivisi zayo
zizagezwa n’ahandi mu bice bitandukanye by’igihugu. Ariko kandi hatangiye
inzira yo kugira ngo RFL yemerwe ku rwego Mpuzamahanga. Serivisi za RFL ubu
zose ziri mu ikoranabuhanga.
Zimwe mu mbogamizi, Dr Karangwa
yagaragaje harimo ko Laboratwari ikorera ahantu hato, kuko ubu iteretse ku buso
bwa meterokare 300 mu gihe ubundi hakanewe nibura ubuso bwa meterokare 10, 000.
Uyu muyobozi yavuze ko uruzinduko rwa
Dr Ntezilyayo ruvuze byinshi kuri RFL ‘kandi uko muzakomeza kudukorera
ubuvugizi mu nzego z’ubutabera ndetse n’ahandi’.
Mu ijambo rye, Dr Faustin Nteziryayo yashimye RFL ku bw’umusanzu wayo mu butabera umunsi ku munsi, avuga ko ikwiye gukomeza gushyigikirwa.
Yavuze ko bitewe n’aho Isi igeze, hari imanza zigenda zirushaho gukomera bikaba ngombwa ko inteko ziburanisha rimwe na rimwe zitabaza abahanga kugira ngo zibone ibimenyetso bya ngombwa.
Akomeza ati “Aha rero ni ho
natangiriye mvuga y’uko mu rwego rw’ubucamanza dushimira cyane Rwanda Forensic
Laboratory, uburyo mudufasha kubera y’uko iyo habaye nk’izo manza zisaba
ubumenyi buhambaye turabitabaza kandi kugeza ubu twishimiye uburyo dukorana.”
Nteziryayo ufite Impamyabumenyi
y’Ikirenga mu Mategeko yakuye muri Kaminuza ya Antwerp mu Bubiligi, avuga ko
byari ngombwa gusura RFL nk’umuntu ukuriye urwego rw’ubucamanza ‘kugira ngo
tuganire ariko nanone no kubagaragariza y’uko dushima cyane uburyo mudufasha’.
Yavuze ko uruzinduko rwe rwari ruri
mu murongo wo gusobanukirwa birushijeho no gukorera ubuvugizi bimwe mu
bigikenewe kugira ngo iyi Laboratwari igera ku rwego Mpuzamahanga.
Ati “Urumva rero iyo tubonye ibimenyetso kandi byafashwe mu buryo bya gihanga byoroshya rwose akazi kacu ku buryo rwose dushima uburyo Rwanda Forensic Laboratory idufasha.”
Kanda hano urebe amafoto menshi:
Ubwo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr
Faustin Ntezilyayo yari ageze ku cyiciro gikuru cya RFL ku Kacyiru kuri uyu wa
Kane tariki 4 Kanama 2022
Akigera muri RFL, yakiriwe n’Umuyobozi
Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory Dr Charles Karangwa
Dr Ntezilyayo [Uri ibumoso] na Dr
Karangwa Charles [Uri iburyo] mu kigo baganira ku ngingo zitandukanye
hagamijwe kongerera ubushobozi RFL
Mu ijambo rye, Dr Ntezilyayo ufite ubunararibonye
mu bijyanye no kwigisha, yavuze ko Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda ari we
wamushishikarije gusura RFL, kandi yasanze ibyo yamubwiye ari byo
Mu ijambo rye, Dr Karangwa yagaragaje ibimaze kugerwaho mu gihe cy’imyaka ine ishize RFL ikora n’ibigikenewe kugira ngo igere ku rwego Mpuzamahanga
Bamwe mu bayobozi bahagarariye amashami ya Rwanda Forensic Laboratory
Dr Karangwa yahaye impano yihariye Dr
Ntezilyayo nyuma yo kugirira uruzinduko muri RFL
Abayobozi baherekeje Dr Ntezilyayo mu ruzinduko yagiriye muri Rwanda Forensic Laboratoy- Ubanza ibumoso ni Dr Karangwa wa RFL
Dr Ntezilyayo yanditse mu gitabo cy'abasura RFL
Dr Karangwa yavuze ko RFL yatoranyijwe
mu bihugu by’Afurika kuzakira Inama Mpuzamahanga y’abahanga mu gukoresha
ubuhanga bwa kiganga mu gutahura ibyaha izabera mu Rwanda muri Werurwe 2023
Dr. Ntezilyayo yagize umwanya wo gusura laboratwari zitandukanye zibarizwa muri RFL asobanurirwa imikorera yazo n’ibindi
Umuyobozi wa 'Quality Assurance Specialist' muri RFL, Nkubito Sadiki wagaragaje bimwe mu byo RFL imaze gukora birimo ko mu gihe cy'imyaka imaze gusuzuma dosiye 28, 009
Dr Ntezilyayo asobanura ko umucamanza
ahuza imvugo, ibimenyetso by’ababuranyi n’ibyo amategeko ateganya
Umuyobozi w’ishami ryo gutahura
ibiyobyabwenge muri RFL, Dr Kabera Justin wari umusangiza w’ijambo muri uyu
muhango
Dr Karangwa yavuze ko RFL yifuza
gutangiza ikigo cy’amahugurwa, kuko hari ibihugu birimo Mozambique, Niger, Mali,
Cameroon, Angola n’abandi bamaze gusaba ko abakozi babo bahugurwa
Muri uru runziduko Dr Ntezilyayo yari aherekejwe (uhereye ibumoso) n’Umugenzuzi akaba n'Umuvugizi w'Inkiko, Mutabazi Harrison, Umucamanza akaba na Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Uwera Immanuculee n’Umwanditsi mu rukiko rw’ikirenga, Alice Mutangampundu
Dr Ntezilyayo ari kumwe na Dr Karangwa
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA
TANGA IGITECYEREZO