RFL
Kigali

Nahagiriye ibihe bidasanzwe! Nyampinga w’Ibidukikije, Josine Ngirinshuti arasaba urubyiruko gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:5/08/2022 1:57
0


Miss Earth Rwanda, Josine Ngirinshuti, wasuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yadutangarije ko yahagiriye ibihe bidasanzwe, ahigira byinshi ndetse anasaba abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gusura iyi Ngoro.



Josine Ngirinshuti wahagarariye u Rwanda mu marushanwa Mpuzamahanga y’Ubwiza agamije kurengera Ibidukikije (Miss Earth), ejo hashize yasuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, bikaba biri mu mushinga we “Resilience is Forever” wo kwiga no kumenya amateka y’igihugu cyacu ndetse anabishishikariza urubyiruko cyane cyane ba Nyampinga bahagararira Igihugu mu marushanwa Mpuzamahanga y’Ubwiza.

Mu gikorwa cyamaze amasaha arenga atanu tugereranyije, Miss Josine yagize ibihe bidasanzwe asura iyi Ngoro, nk’uko yabidutangarije: “Nahagiriye ibihe bidasanzwe, nize byinshi ntarinzi. Hari igihe wumva amateka, gusa biba byiza iyo ufashe umwanya ugasura usobanukirwa byinshi utari uzi.”

Ibi abivuga yahamije ko iyo utarasura iyi Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, ushobora kwibeshya ko amateka y’igihugu cyacu yose uyazi, nyamara iyo uhageze usanga hari byinshi cyane utari uzi.

Miss Earth Rwanda 2021, Josine Ngirinshuti yongeye gushishikariza ba Nyampinga cyane cyane abaserukira u Rwanda mu Marushanwa Mpuzamahanga y’Ubwiza, kwiga amateka y’Igihugu cyacu, ashimangira ko ibi bazabigeraho neza basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse n’Izindi Ngoro Ndangamateka z’Igihugu cyacu kuko zibumbatiye byinshi udashobora kumenya utazisuye.

Yanaboneyeho no kuvuga ko Gusura Ingoro nk’iyi atabishishikariza ba Nyampinga gusa, ahubwo abishishikariza urubyiruko rwose kuko urubyiruko ruzi amateka y’igihugu cyacu ntawabayobya ngo abashore mu bikorwa byo kwanga igihugu.

Asaba kandi abanyarwanda muri rusange n’abakunda u Rwanda bose kugira umurava no gukunda igihugu, ndetse anabasaba gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, kugira ngo nabo bahigire byinshi.

Miss Josine Ngirinshuti muri iki gikorwa, yanagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’iyi ngoro, Bashana Médard, bigendanye n’imishinga bazakorana harimo n’urugendo rukurikira Miss Josine azagira rwo gusura Ingoro y’Ibidukikije iri i Karongi.


Miss Earth Rwanda 2021, Josine Ngirinshuti yagiranye ibiganiro by’imikoranire n’Umuyobozi w’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, Médard Bashana


Umuyobozi w’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, Médard Bashana, yadutangarije ko yishimiye iki gikorwa Nyampinga yakoze cyo gusura iyi Ngoro, nawe ashimangira ko urubyiruko iyo rusuye iyi Ngoro rutaha rwungutse byinshi.

Mu mafoto akurikira, reba ibihe bidasanzwe Miss Earth Rwanda, Josine Ngirinshuti yagiriye muri iki gikorwa:







Umuyobozi wungirije w’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, Faustin Nsengiyumva, asobanurira Miss Josine Ngirinshuti amateka y’abasirikare 600 b’Inkotanyi babanje kurwana urugamba I Kigali mugihe abandi bari bakiri mu nzira baza babasanga bava I Byumba baza I Kigali bagenda n’amaguru.
















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND