RFL
Kigali

Amarira y’aba Miss bishyurirwaga na Kaminuza ya Kigali akomeje gutemba! Byagenze gute kugira ngo abari muri Miss Rwanda babure ayo bacira?

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:4/08/2022 17:16
0


Miss Rwanda ryari irushanwa ryubashwe mu Rwanda ndetse rikaba ubusobanuro bw’ahazaza ku mukobwa waryitabiraga atagamije kureba inyungu z’ako kanya ahubwo agamije iterambere ry’ahazaza ririmo no kwishyurirwa amashuri.



Kuva kera na kare iyo umubyeyi yumvaga irushanwa rya Miss Rwanda yagiraga impungenge bitewe n’ibihe ndetse n’imyumvire y’ababyeyi bari bagifite ku bana babo ariko ahanini bigaterwa n’ibihe u Rwanda rwari ruvuyemo.

Tariki 30 Gicurasi 2022, ubwo twari turimo gukora iyi nkuru umunyamakuru yahamagaye umwe mu bakorera kuri Kaminuza ya Kigali (UoK) nyuma y’amakuru yari afite ava mu banyeshuri (Aba Miss) bahiga bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ko iyi Kaminuza itabishyurira amafaranga y'ishuri kandi biri mu byo yabemereye mu gihe cy'irushanwa rya Miss Rwanda.

Yamusobanuriye ibijyanye n’amakuru ashaka, gusa ntiyayamuha ahubwo amusaba ko yajya kuri Kaminuza akamuhuza n'umuntu ubishinzwe akaba ari we umuha amakuru ashaka.

Icyo gihe uwo muntu (ni umukobwa) nyuma yo kumuhamagara yoherereje umunyamakuru ubutumwa bugira buti: ’’Amakuru mukeneye mwayakura ku muntu ubishinzwe byaba byiza mugeze kuri kaminuza kandi yabaha amakuru mwifuza yose, ariko gukoresha ayo mubonye yose si byo.’’

Nyuma y’ubwo butumwa umunyamakuru wa inyaRwanda yakomeje gukora ku nkuru ye ari na ko akomeza kuvugisha n’abandi bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye kugira ngo akomeze abone icyo azavugisha ababishinzwe muri Kaminuza ya Kigali.

Ikibazo yari afite giteye gute (Kubera iki abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda batacyishyurirwa?

Ku bw’umutekano w’abakobwa batandukanye twaganiriye ntabwo bifuje ko twakwifashisha amazina yabo muri iyi nkuru, gusa bose bifuje kugira icyo babivugaho ndetse banavuga ko badindiye cyane.

Umwe mu bo twaganiriye reka tumuhimbe Umulisa Jeannette yabwiye inyaRwanda.com ko batunguwe n’icyemezo cyafashwe na Kaminuza ya Kigali ko bagomba kwiyishyurira amafaranga y'ishuri kandi bari bazi ko bagomba kwishyurirwa cyane ko bari babyemerewe.

Yagize ati: ’’Sinzi ikibazo cyabayeho, njye ndivugira ku giti cyane nari nzi ko ngomba kwishyurirwa nkarangiza Kaminuza cyane ko no mu rugo ubushobozi bwari bucye byabagoraga kwishyurira umuryango wose nanjye ndimo.’’

Benshi mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda bakemererwa kwishyurirwa amafaranga y'ishuri na Kaminuza ya Kigali, bahuriza ku kuba bakongera bakabafasha bakaba babishyurira bitewe n’uko n’ababyeyi babo batakibyumva bitandukanye na mbere.

Umwe mu babyeyi b’umwana umwe witabiriye Miss Rwanda, yabwiye inyaRwanda.com ko yafashe urugendo rwo kohereza umwana we muri aya marushanwa ari uko yabonye amahirwe arimo yo kumwishurira ishuri.

Yagize ati: ’’Ubundi mbere ibi njye narabitinyaga cyane, umwana agahora abimbwira ariko simbyumve, gusa nyuma naje kubigenzura bihurirana n’uko harimo amahirwe yo kubishyurira umwana muha uburenganzira.’’

Nyampinga w'u Rwanda n'ibisonga bye mu bemerewe kwishyurirwa Kaminuza

Nyuma yo kumva no kumenya ubuhamya bwa bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda n’ababyeyi babo, byasabye ko umunyamakuru afata umwanya wo kujya kuri iyi Kaminuza ya Kigali kugira ngo yumve icyo babivugaho.

Saa tanu n’iminota ine ubwo yahagurukaga aho inyaRwanda.com iherereye mu mujyi wa Kigali yerekeza kuri iyi kaminuza, icyo yabashije kubona ni urujya n’uruza rw’abanyeshuri bamwe basohokaga abandi binjira ku buryo ari ubwa mbere utabasha kumenya uko ubyifatamo.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Vice Chancellor w’iyi kaminuza, Prof. Robert Rugimbana, yavuze ko ari byo koko kwishyurira abanyeshuri byahagaze ariko ari ukubera ko iyo Oruganizasiyo (aravuga abateguraga Miss Rwanda) yaboherezaga iza kubasabira, itakiriho.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Leta ari yo yahagaritse kompanyi yateguraga Miss Rwanda bityo ko niba yarayihagaritse nta mpamvu n’imwe yo gukorana n’ikintu kitemewe na Leta. Yongeyeho ko nta mategeko ahari bari gushingiraho babyemeza.

Prof. Rugimbana wasaga n’aho atazi ko abanyeshuri b’uyu mwaka baje kwiga mur iyi Kaminuza, akimara kubyumva yasabye umunyamakuru ko yazagaruka kuwa Mbere noneho bateguye ibaruwa neza ndetse n’ibibazo abazwa yabishyize ku murongo.

Mu kiganiro cyamaze hafi iminota 10 umunyamakuru aganira na Prof. Rugimbana ndetse n’abandi bagabo babiri bumvikanishaga ko rwose bo umurongo wabo ari ukwishyurira abo banyeshuri ariko ko nta murongo uhari.

Aba bagabo bavuze ko bafashe umwanzuro wo kwishyurira abanyeshuri bitabiriye Miss Rwanda kugira ngo bakomeze guteza umugore imbere kandi ko ari zo ntego zabo nka Kaminuza ya Kigali.

Abitabiriye iri rushanwa mu 2021, bo bari kwishyurirwa nta kibazo muri Kaminuza ya Kigali, gusa abo mu 2022 babuze ayo bacira kuko iyi Kaminuza ivuga ko yabuze amategeko ishingiraho ibemerera kwigira ubuntu. 

Ba Nyampinga bose b'u Rwanda mu bihe bitandukanye

Mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda barimo n’ababonye amakamba baganiriye na inyaRwanda.com abenshi ni abitabiriye Miss Rwanda 2022 ari nawo mwaka wajemo ibibazo, gusa abo mu 2021 ari na wo mwaka kwishyurirwa byatangiriyeho abenshi baganiriye na inyaRwanda ntabwo bakiga muri iyi Kaminuza.

Nk'uko twabikomojeho haruguru, abayobozi b'iyi kaminuza basobanura ko impamvu batari kwishyurira aba Miss bo mu 2022 byatewe n'uko ubwo bari bakiri mu biganiro byo kwishyurira abakobwa bashya, Prince Kid yahise afungwa bituma bahera mu rungabangabo kuko nta muntu n’umwe wabikurikiranaga,

Iyi nkuru tuzakomeza kuyibakurikiranira kugira ngo twumve neza icyo Kaminuza ya Kigali ivuga ku kwishyurirwa kw’aba bitabiriye Miss Rwanda cyane ko umunyamakuru bamuhaye gahunda yo kuwa Mbere n’ubwo ibya mbere babimubwiye.

Kuwa Kabiri tariki 27 Mata 2022, ni bwo Ishimwe Dieudonné uzwi nka ‘Prince Kid’ yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2022

Kuwa Gatanu tariki ya 3 Kamena 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje.

Kugeza ubu Ishimwe afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022, uwo munsi ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri gereza n’ubundi.

Kugeza ubu Prince Kid wateguraga Miss Rwanda afungiye i Mageragere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND