RFL
Kigali

Namwe ntimuri shyashya! Uzamagana ute abanyamahanga utari gushyigikira The Ben mu gitaramo afite i Kigali?

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:4/08/2022 19:32
0


Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘Igiti uzacana umusaza agitera akiri umusore' (Igiti umugabo azacana agitera akiri umusore) nyamara cyo cyaramaze gushibuka kikera imbuto zaje zisanga ahaharuriwe ubwisanzure.



Nahoze ndaranganya amaso muri bamwe mu bakomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda, barimo abajyanama b’abahanzi, abahanzi ubwabo bakoze umuziki kuva kera, ndetse n’ab’ikiragano gishya bakuze bumva umuziki wa The Ben, ni mbarwa bagaragaza ko bishimiye ko aje mu Rwanda gutaramira abanyarwanda, kandi nyamara bari bakwiye kumushyigikira ku bwinshi banakoresheje abakunzi babo.

Ibi byatumye cya kibazo nahoraga numva mu bahanzi bakizamuka ndetse n’abandi bawumazemo igihe bahora bakomozaho ku mashyari ari mu muziki nyarwanda akirenga agafata imyidagaduro yose ariko akomeza gusya atanzitse umuziki ufite intumbero.

Umuziki ugezweho ugitangira gukorwa haje abahanzi benshi bawukora karahava ariko muri abo haza gutumbagira amazina abiri Meddy na The Ben bitewe n’impano bari bafite itarapfaga kwisukira na buri wese. Na n'uyu munsi impano zabo ni ntashidikanwaho.

Aba bahanzi bakoze umuziki, havuka impano zibareberaho, baharura ikibuga kuva mu myaka yashize, indirimbo bakoze n’ubu ziracyumvwa kugeza ubwo ejobundi banatowe nk’abahanzi beza mu bihembo bari bahatanyemo bya East Africa Arts Entertainment Awards.

Usibye kuba ari bo bavugwa cyane hari ibyo wagenderaho ubita bakuru mu muziki w'u Rwanda bitewe n’impano zabo zitazima. Banafite kandi umwihariko wo kurwanira ishyaka umuziki nyarwanda n’ubwo baba bari hanze y’u Rwanda.

Igihe kirageze The Ben araje!

Utitaye kuba igitaramo atari icye cyangwa ari icye, The Ben ubwe kuba aje mu Rwanda ku mpamvu zo gutaramira abanyarwanda ubwabyo ni inkuru kandi ishyushye kuko uyu ni umwe mu bahanzi bafatirwaho urugero rukomeye mu muziki nyarwanda no mu Karere.

Muri iyi minsi hadutse inkundura yo kwamagana abanyamahanga bavuga ko bamaze kurambirana mu Rwanda. Ariko bikanumvikana cyane kuko iyo baje batwara isoko ry’abahanzi batandukanye kandi bakomeye mu Rwanda.

Izi nkundura zafashe indi ntera kugeza ubwo abashoramari bazana abo banyamahanga batangiye kugenda baseseka abo bahanzi mu bitaramo byabo, bigenda bihosha, gusa nyuma yo kubasesekamo haje kwaduka indi nkundura y’uko bafatwa nabi muri ibyo bitaramo.

Yaba uko bafatwa cyangwa se uburyo binjizwa cyangwa basesekwa mu bitaramo byatumiwemo abanyamahanga, iyo si yo nkuru nyamukuru tugiye kuganiraho, gusa nayo tuzayigarukaho. Ariko ubu igihari ni ukwibaza ngo The Ben ko ari mu Rwanda, hakozwe iki kugira ngo abo banyamahanga bakumirwe?.

Niba utari umufana wa The Ben ukaba uri umukunzi w’umuziki nyarwanda ndetse n’abahanzi nyarwanda batandukanye biganjemo impano, wagakwiye kuba ushyigikira iki gitaramo ndetse ugakoresha izina ufite kugira ngo abantu bazaze ku bwinshi.

Byaba bibabaje cyane igitaramo The Ben azakorera muri Bk Arena ituzuye ngo bikorwe kugira ngo agasuzuguro k’abanyamahanga nk’uko bikunze kuvugwa gacike. Mico The Best ari ku ruhembe rw’ababiririmbye.

The Ben yavuze ko azakora igitaramo cy'umwihariko

Niba ufite ubushobozi bwo kubikora wabikora ubikoreye umuziki nyarwanda cyangwa imyidagaduro. Abantu abantu benshi bakunze guhamya ko kuvugwa neza kw'imyidagaduro yo mu Rwanda biba ari isura nziza ku muziki nyarwanda

Reka tukwibutse itariki y’igitaramo, aho kizabera n’uburyo bwo kugura amatike

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw hasi mu kibuga, mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 10 Frw naho muri VVIP bikaba ibihumbi 25 Frw. 

Ubuyobozi bwa kompanyi ya East Gold Ltd iri gutegura iki gitaramo buvuga ko abantu bari baguze amatike ku giciro cya mbere bahabwa itike ya kabiri. Batangaje ko izi mpinduka zibayeho nyuma y'ibiganiro byiza n'abafatanyabikorwa babo.

Kigali Protocal niyo yakiriye The Ben akigera i Kigali

The Ben akigera i Kigali yagaragaraga nk'unaniwe cyane

Abazitabira iki gitaramo ndetse n’abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali, itike bazaba baguze izajya iba irimo n’ikiguzi cy’urugendo rubageza ahabereye igitaramo rukanabacyura. 

Wibuke kandi ko igitaramo The Ben azakora mu mpera z'iki cyumweru azahuriramo n'abahanzi nyarwanda ijana ku ijana barimo umuraperi Bushali.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND