RFL
Kigali

Yatangiye umuziki ataravuka! Amatsiko ni yose ku ndirimbo Mani Martin yakoranye na Bushali igiye gusohoka-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:3/08/2022 19:48
0


Umuhanzi Mani Martin aritegura gushyira hanze indirimbo yakoranye na Bushali, imwe mu ndirimbo zigezweho ndetse zinafite umurishyo uryoheye amatwi unasobanuye byinshi mu muziki nyarwanda bitewe n’uburyo iririmbwemo kandi ikaba yararirimbwe n’abahanga mu njyana zitandukanye.



Byagoranye cyane kubona amafoto ya Mani Martin ari gukorana indirimbo na Bushali, gusa uwayaduhaye yabwiye inyaRwanda.com ko indirimbo Bushali na Mani Martin bari gukorana ari indirimbo nziza cyane.

Mani Martin ni umwe mu bahanzi bakomeye bashimirwa ijwi ryabo, akaba ari umwe mu batangiye umuziki kera kuva mu rusengero aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel Music), ariko akaza kubivamo akigira mu muziki usanzwe.

Uyu muhanzi uherutse guhindura imiririmbire ye, aherutse gukorana indirimbo na Bushali umwe mu baraperi bagezweho mu gihugu ndetse unakunzwe cyane. Guhuza imbaraga kw'aba bombi biraha ishusho nziza abakunzi b’aba bahanzi kubera igihangano gikomeye kigiye gusohoka.

Mani Martin mu ndirimbo nshya na Bushali

Amakuru inyaRwanda.com ifite ni uko imirimo yo gutunganya indirimbo Mani Martin yakoranye na Bushali igeze kure ndetse gufata amashusho byararangiye, vuba cyane bakaba bazatangaza igihe cya nyacyo cyo kuyisohora.

Bushali ni umwe mu bahanzi bakuru ndetse bakoze ibishoboka byose bashimisha abakunzi babo kugeza ubwo n’indirimbo yagaragayemo afatanyije n’aba bahanzi yamamara cyane. Akenshi indirimbo agaragaramo ni zo usanga ziba zikunzwe cyane mu zihuriweho n’abandi bahanzi.

Mani Martin ni umwe mu bahanzi bakomeye

Mani Martin yavutse tariki ya 24/12/1988, avukira ahitwa Ntura i Rusizi (ahahoze ari Perefegitura ya Cyangugu). Uyu musore yakuze akunda ndetse akirigitwa bikomeye n'impano ya muzika, byaje gutuma ku myaka 11 gusa y'amavuko yambuka ishyamba rya Nyungwe aza i Kigali ayobagurikira mu duce twa Nyamirambo.

Mani Martin ari hafi kuzuza imyaka 34 y'amavuko mu gihe Bushali afite imyaka 26 kuko yabonye izuba mu 1996 nk'uko amakuru yizewe inyaRwanda ifite abihamya. Ubwo Mani Martin yari afite imyaka 8 y'amavuko, ni bwo Bushali yageze ku Isi, kandi icyo gihe Mani Martin yari asanzwe ari umuririmbyi ukomeye muri korali y'abana.

Bushali ni umuraperi wamaze gushinga imizi


Mani Martin kuva akiri umwana muto yararirimbaga kakahava








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND