RFL
Kigali

The Ben yabaye umuhanzi w'umwaka mu bihembo bya East Africa Arts Entertainment Awards

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:1/08/2022 18:55
1


Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben yatangajwe nk’umuhanzi mwiza w’umwaka muri East Africa ariko ukorera umuziki we muri Diaspora aba uwa mbere uciye aka gahigo mu Rwanda.



Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, ni bwo abategura ibihembo byitwa East Africa Arts Entertainment Awards batangaje abahanzi bahatanye muri ibi bihembo barimo n’abanyarwanda.

Nyuma yo guhitamo aba bahanzi amatora yahise atangira ari nako bakomeza gutorwa kugeza ubwo hagezeho icyiciro cy’abagize akanama nkemurampaka ari nako kahisemo The Ben nk’umuhanzi mwiza w’umwaka.

The Ben yatoranyijwe nk’umuhanzi mwiza wo mu karere ariko ukorera umuziki we hanze ya Afurika (EAEA Best African Artist In Diaspora). Koffi Olomide yatowe nk’umuhanzi w’ibihe byose.

Umuraperi w’umunya Kenya Khaligraph Jones uherutse gutaramira mu Rwanda, nawe ni umwe mu batoranyijwe aho yatoranyijwe nk’umuraperi mwiza mu cyiciro cyatowe n’abafana.

The Ben ni we wabaye umuhanzi mwiza w'umwaka

Indirimbo "Woman" ya Harmonize na Otike Brown niyo yabaye Collabo y’umwaka ndetse na "Peru" ya Fireboy afatanyije na Ed Sheeran iba Collabo y’umwaka nk’indirimbo yakunzwe ku isi yose.

Kugeza ubu ibihembo bikomeje gutangazwa aho kugeza kuri ubu The Ben ari we umaze gutsinda, hakaba hagisigaye abahanzi nyarwanda barimo nka Buteta Knowless, Meddy, Ariel Wayz ndetse na Bruce Melodie.

Indirimbo Peru niyo imaze gutorwa

East Africa Arts Entertainment Awards ni ibihembo bigamije guteza imbere abahanzi bakora umuziki muri Afurika, by’umwihariko mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Bikaba bizatangirwa mu Mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, ku wa 15 Gicurasi 2022.

Eric Omondi yatoranyijwe n'abantu nk'umunyarwenya mwiza

Koffi Olomide yagizwe umuhanzi w'ibihe byose

Fally Ipupa yatoranyijwe nk'umuhanzi w'umwaka muri Congo

The Ben ategerejwe i Kigali 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Faustin 1 year ago
    Ibihembo bizatangwa tariki zingahe? 15 Gicurasi 2022 cg ninge wibeshye! Mukosore harimo ikosa





Inyarwanda BACKGROUND