RFL
Kigali

Twaganiriye! Shira amatsiko ku mukobwa waje yambaye hafi y'ubusa mu gitaramo cya Tayc, n’igiciro yaguze isarubeti ibonerana-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:2/08/2022 8:32
3


Mugabekazi Liliane uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Liliakamy ni umukobwa ukomeje kuvugisha abatari bacye bitewe n’isarubeti ibonerana yaje yambaye ikinze gusa imyanya ndangagitsina ye.



Mu kiganiro yahaye inyaRwanda.com, uyu mukobwa yagarutse kuri iyi myambarire ye yavugishije benshi mu gihe we abyita ko ari ibisanzwe, anagaruka ku giciro yayiguze n’aho yayiguriye dore ko avuga ko atari mu Rwanda.

Kuva yava mu gitaramo nta bindi bintu byaherekeje igitaramo Tayc yakoreye i Kigali nk’inkuru y’uyu mukobwa wagaragaye yambaye imyenda y’umukara ibonerana, gusa iyo witegereje neza ukabona yambaye ubusa neza neza.

Aganira na inyaRwanda.com, uyu mukobwa witwa Liliane [Lilly] yabajijwe niba ibiri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ari kubibona atazuyaje ahita avuga ko ari kubibona ariko ko kuri we ari ibisanzwe kandi ko ntacyo bimutwaye.

Uburanga bwe busanzwe bukurura benshi

Yagize ati: ’’Nta kintu gitangaje, biriya ni ibisanzwe, njyewe nkora ikinyuze kandi iyo ngura umwenda ngendera ku wo nishimiye.’’

Abajijwe icyo abivugaho na cyane ko ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter nta kindi kiri kuvugwa usibye we n'ikanzu yaserukanye, yavuze ko abari kuvuga bose nta kintu yabavugaho kuko buri muntu wese avuga ikimurimo.

Lilly yagarutse kandi no ku giciro yaguze iyi kanzu, avuga ko atayiguriye mu Rwanda ahubwo ko yayiguriye muri Kenya. Yaduhishuriye ko yayiguze agera ku 8, 000 by’amashiringi ya Kenya ni ukuvuga hafi ibihumbi 70 Frw (aragera ku 69,346.71 Frw).

Lilly ni uku yaserutse mu gitaramo cya Tayc

Lilly yabwiye inyaRwanda.com ko atari umunyamideli, gusa akaba yari aherutse kugaragara mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye mu gihugu harimo nka ‘Ina million’ ya Safi Madiba na Harmonize ndetse na ‘Mamacita’ ya Uncle Austin na Victor Rukotana.

Lilly yavuze ko yambara ibimuhesha amahoro

Lilly yavuze ko abamuvuga atajya abitaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Endrew bkr1 year ago
    Rwanda mufite ubwisanzure bitandukanye no🇧🇮🇧🇮🇧🇮
  • NDIKUBWIMANA JACKSON 1 year ago
    Ariko muzajye muvugisha nababyeyi babariya bakobwa tubona kumbuga nkoranya mbaga turebe batubwire uko bafata abanababo cg niba ariko baba barabareze
  • Fraterne kim1 year ago
    Aha umukobwa Ari mukazi kose da!





Inyarwanda BACKGROUND