RFL
Kigali

Fidel Ramos wahoze ari Perezida wa Philippines yitabye Imana azize Covid-19

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:31/07/2022 11:44
0


Uwahoze ari Perezida wa Philippines, Fidel Ramos yitabye Imana kuri iki cyumweru, tariki 31 Nyakanga 2022 azize icyorezo cya Covid-19.



Fidel V. Ramos witabye Imana afite imyaka 94, yabaye Perezida wa 12 wa Philippines mu gihe cy’imyaka igera muri 6.

Yitabye Imana kuri iki cyumweru azize uburwayi bwa Covid-19 nk’uko amakuru aturuka muri Philippines abivuga, akaba yaguye mu bitaro bya Makati “Makati Medical Center” nk’uko tubikesha ikinyamakuru Manila Times cyo mu murwa mukuru wa Philippines, Manila.

Fidel V. Ramos uzwi nka FVR, yagize uruhare mu ihagarikwa ry’ubutegetsi bw’igitugu bwa Ferdinand Marcos.

Yabaye muri politike igihe kinini ndetse aba perezida wa Philippines kuva mu mwaka wa 1992 kugeza mu 1998.

Yagize uruhare rukomeye muri “Revolution” y’abaturage mu 1986 yahagaritse ubutegetsi bw’igitugu bwa Ferdinand Marcos, mbere yo kuba Umuyobozi mukuru w’ingabo z’igihugu cya Philippines kuva 1986 kugeza 1988 ku butegetsi bwa Perezida Corazon Aquino wasimbuye Marcos.

Ramos yabaye umunyamabanga w’ingabo kuva 1988 kugeza 1991 mbere yo gutorerwa kuba perezida mu 1992.

Ramos yabonye impamyabumenyi ya Civil Engineering yakuye muri kaminuza nkuru. Yize kandi mu Ishuri rya Gisirikare ry’Amerika muri West Point.

Yashakanye na Amelita Martinez mu 1954 babyarana abana batanu.



Source: Manila Times, CNN Philippines,...













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND