RFL
Kigali

Ese Miss Mutesi Jolly ni intinyi cyangwa? Yakomerekejwe bingana iki n’ab'igitsinagabo ko iteka ingingo yo gushaka no gukundana imubabaza?

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/08/2022 23:35
3


Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly, si rimwe si kabiri agaragaza ko kutagira umukunzi ari igisubizo kuruta kumugira. Mu minsi ishize ho aherutse gutangaza ko nta n'uwo akeneye, ndetse kenshi akagaragaza ko abagabo nta keza kabo.



Mu byamamare nyarwanda by’abari n’abategarugori bigarukwaho cyane mu itangazamakuru kugeza ubu Mutesi Jolly ari mu baza ku isonga, ibi bikaba bifitanye isano n'imbwirwaruhame ze, kuba yarambaye ikamba rya Miss Rwanda 2016, no kuba yarabyaje umusaruro ayo mahirwe agakomeza kuyakoresha arushaho kwigarurira imitima ya benshi biganjemo abakobwa batari bacye bamufatiraho urugero.

Gusa n’ubwo bimeze gutyo asa n'uwaba yarababaye cyane mu rukundo n’ubwo mu mateka ye hatigeze havugwa ibyo kugira umukunzi, kuko si rimwe si kabiri abazwa ku byerekeranye n’ingingo yo gukundana akagaragaza ko urukundo ntacyo ruvuze kuko rubamo umubabaro n’ibikomere no gutakaza umwanya.

Mu magambo ye nk'uko yabivuze akomoza ku gushinga urugo mu mashusho yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bivuye ko akuwe mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, yagize ati:  “Naho kujya gushingira ngo umuntu nashake nibwo amenya inshingano, siko njye mbibona kuko hano hanze hari abantu badafite icyo bamaze, benshi dufite usanga bangiza umwanya w’abantu bakababera inyana z’imbwa.”

Aya magambo ya Mutesi Jolly ntiyakiriwe kimwe n’abantu batandukanye kuko bamwe bavuze ko yarengereye, abandi baramushima, gusa kuri we ngo asanga nta nka yaciye amabere nk'uko aheruka kubitangaza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ati: “Sinicuza kuba narise inyana z’imbwa abagabo bahohotera abagore kuko navuze ibyo navuze.”

Gusa na none Mutesi Jolly ikintu kijyanye no gushinga urugo si rimwe si kabiri agaragaza ko atagikozwa ndetse kimuhanda cyane, yewe kucyumva bimutera kubabwa kuko we hari n’ubwo yavuze ko nta rugo ateganya ndetse kubwe yumva azabyara umwana cyangwa abana ariko ntagushaka. Ni ukuvuga azabyara ariko atabana n'umugabo.

Mu minsi micye ishize kandi yongeye gusa n'ushimangira ko rwose nta mukunzi akeneye, kandi burya ni nawe uvamo umugabo. Yagize  ati: “Nta mukunzi mfite nta n'uwo nkeneye.” Icyo wakwibaza ni iki "Ni hehe Mutesi Jolly yakuye ubwoba bwo gushaka? Ni iki cyamukomerekeje bigeze aho ahurwa ikintu gikomeye Imana yashyiriyeho muntu umugabo ku mugore, n’umugore ku mugabo".

Ibibazo ni byinshi byo kwibazwa ese niya ndwara y'intinyi ikunze gufata ab'igitsinagabo cyane? Ni ibyo se yaboneye mu nshuti? Niwe ubwe byabayeho? Cyangwa biri rusange hakaba hari abandi batabivuga? Ese ko hari urubyiruko rwinshi rumufatiraho urugero, bose nibahitamo kuyoboka inzira nk'iye ntibizagira ingaruka kuri ejo hazaza h’umuryango nyarwanda? Turacyashakisha uko tuzaganira na Jolly kuri ibi bibazo. 

Gusa na none hari inzobere mu buzima bw'abari n'abategarugori, n'inzobere muri busikoloji ku kibazo cy'abari baba batifuza gushaka no kugira abakunzi. Aganira na ABC NEWS, yagize ati: "Ni ibintu biteye agahinda, ni ukwikunda, kwiheba n'ubwana."

Mu busanzwe Jolly Mutesi afite imyaka 25, yavutse kuwa 15 Ugushyingo 1996 mu gace ka Kasese mu gihugu cya Uganda. Niwe bucura mu muryango w’abana 6; abakobwa 3 n’abahungu 3. Yigiye amashuri y’incuke muri ‘Pickhill’. Amashuri abanza kuva mu wa mbere kugera mu wa gatanu yayigiye muri Hima. Kuwa 16 Mutarama 2020 ni bwo yasoje amasomo ya Kaminuza muri ‘Makerere University’.

Kuwa 27 Gashyantare 2016 ni bwo yambitswe ikamba rya Miss Rwanda, nyuma yo gutsinda abandi bakobwa bari bahanganye. Yaje guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’isi yo mu mwaka wa 2016, yandika amateka yo kuba umukobwa wa mbere uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’isi ‘Miss World’.

Kuri ubu, Mutesi Jolly ni we Visi Perezida w’irushanwa rya ‘Miss East Africa Beauty Pageant’, ritegurwa n’ikompanyi afitemo imigabane. Iri rushanwa riheruka kubera muri Tanzaniya ryitabirwa n'ibihugu 17 birimo: u Rwanda, Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo, Kenya, Burundi, Ibirwa bya Komoro, Djibouti, Ethiopia, Madagascar, Eritrea, Zambia, Zimbabwe, Malawi, Seychelles na Somalia.

N’ubwo akiri muto mu myaka, ari mu banyarwandakazi batagira akantu ko guhandwa ku rurimi

Mutesi Jolly asanga gushaka nta keza kabyo ndetse kubwe ntabwo abiteganya, avuga ko azabyara bikarangirira aho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jolly1 year ago
    Muzadukorere ubushakashatsi kuko niba se ataritwaye nabi, ntagire inshuti y'umuhungu ngo amuhemukire sinumva Aho yakuye kwanga igitsina gabo
  • Uwimbabazi lucia1 year ago
    Mubyukuri nuburenganzira bwumuntu guhitamo icyo uzaba cyo ariko na none arabivuga nka jolly ariko yibukeko umuntu aza kwisi Imana yaramaze kugutegurira uko uzabaho mwisi ndetse ikaba yaragennye ninshingano uzakora zose ejo hashize urahazi ndetse nuyumunsi uruwuriwe utaruziko uruwo ejo ntuzi uko bizagenda rero nawe ntazi uko hazaba hageze
  • Mirembe Edith1 year ago
    Rata amahitamo nayawe uzakore ibyushaka kuko gushaka nubundi sitegeko cyane ko Bible ivugako birutwa nokubireka uzakore ikikunyunze uve kubantu ingaruka yabyo umenywa nanyirayo nubundi ntacyo bagufasha uretse kuvuga😏😏





Inyarwanda BACKGROUND