RFL
Kigali

Irinde gukora ibi bintu 5 ufashe telefoni yawe niba ushaka kuramba

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:29/07/2022 10:28
0


Gukoresha teteloni nabi bigira ingaruka zihoraho, muri iyi nkuru turakwereka bimwe mu byo usabwa kwirinda mu gihe ufashe telefoni yawe mu ntoki cyangwa uri kumwe nayo.



Ibibazo biterwa na Telefoni bihangayikishije benshi cyane kuko iki ari igikoresho gikenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi ku buryo n’amakuru amwe n'amwe akenerwa uyabona cyangwa uyatanga bose bakoresha telefoni zabo. Ni nayo mpamvu akenshi biba bigoye kuyirengagiza. N’ubwo bimeze gutyo ingaruka ziterwa na telefoni zo ntizihagarara.

Ubwonko ndetse na Kanseri zifatira imbere mu muntu kimwe n’izindi ndwara, inyinshi ziterwa no gutwara telefoni ngendanwa mu ntoki cyangwa ahandi hantu hose igera ku mubiri cyangwa igatwarwa aho imara iminota myinshi. Urumuri n’imbaraga z’imirasire akenshi ni byo bitera ikibazo harimo n’indwara zirimo na Kanseri.

DORE IBINTU 5 UGOMBA KUJYA WIRINDA GUKORA UFITE TELEFONI YAWE MU NTOKI CYANGWA AHANDI UYIMARANA IGIHE.

1.Ntukagumishe telefoni yawe ku gutwi.

Urasabwa kujya ukoresha indangurura majwi ya telefoni yawe, headphone cyangwa Bluetooth. Abantu bakoresha telefoni cyane bagirwa inama yo kujya bandikirana cyane kurenza guhamagarana.

2.Ntugakoreshe telefoni yawe mu gihe uri mu kinyabiziga cyihuta.

Fata telefoni yawe uyishyire kure, uyibike mu gihe uri mu modoka cyangwa mu kindi kinyabiziga cyihuta, aha batanga inama y’uko umuntu asabwa kwirinda guhamagara ndetse agasabwa kuyizimya cyangwa agafunga rezo za internet.

3. Mu gihe hari kwiyandikamo undi munara cyangwa indi serivisi, urasabwa kutayikoresha.

4.Ntugatware telefoni yawe mu mufuka, mu isutiye (Ku bakobwa n'abagore) cyangwa ahandi hantu hegereye umufuka wawe.

Gutwara telefoni yawe aha hantu havuzwe haruguru, bigira ingaruka zitari nke kuko bitera indwara zitandukanye.

5.Ntukaryame ufashe telefoni yawe cyangwa ikuri iruhande.

Urasabwa nibura kujya ushyira telefoni yawe kure yawe aho akaboko kabasha kugera. Ushobora kuyizimya cyangwa ugashyiramo akadege mu rwego rwo kwirinda.

Inkomoko: Verywellhealth.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND