Gukoresha teteloni nabi bigira ingaruka zihoraho, muri iyi nkuru turakwereka bimwe mu byo usabwa kwirinda mu gihe ufashe telefoni yawe mu ntoki cyangwa uri kumwe nayo.
Ibibazo biterwa na Telefoni bihangayikishije benshi cyane kuko iki ari igikoresho gikenerwa cyane
mu buzima bwa buri munsi ku buryo n’amakuru amwe n'amwe akenerwa uyabona cyangwa
uyatanga bose bakoresha telefoni zabo. Ni nayo mpamvu akenshi biba bigoye
kuyirengagiza. N’ubwo bimeze gutyo ingaruka ziterwa na telefoni zo
ntizihagarara.
DORE
IBINTU 5 UGOMBA KUJYA WIRINDA GUKORA UFITE TELEFONI YAWE MU NTOKI CYANGWA
AHANDI UYIMARANA IGIHE.
1.Ntukagumishe
telefoni yawe ku gutwi.
Urasabwa kujya ukoresha indangurura majwi ya telefoni
yawe, headphone cyangwa Bluetooth. Abantu bakoresha telefoni cyane bagirwa
inama yo kujya bandikirana cyane kurenza guhamagarana.
2.Ntugakoreshe
telefoni yawe mu gihe uri mu kinyabiziga cyihuta.
Fata telefoni yawe uyishyire kure, uyibike mu gihe
uri mu modoka cyangwa mu kindi kinyabiziga cyihuta, aha batanga inama y’uko
umuntu asabwa kwirinda guhamagara ndetse
agasabwa kuyizimya cyangwa agafunga rezo za internet.
3. Mu gihe hari
kwiyandikamo undi munara cyangwa indi serivisi, urasabwa kutayikoresha.
4.Ntugatware telefoni
yawe mu mufuka, mu isutiye (Ku bakobwa n'abagore) cyangwa ahandi hantu hegereye umufuka
wawe.
Gutwara telefoni yawe aha hantu havuzwe haruguru,
bigira ingaruka zitari nke kuko bitera indwara zitandukanye.
5.Ntukaryame
ufashe telefoni yawe cyangwa ikuri iruhande.
Urasabwa nibura kujya ushyira telefoni yawe kure yawe
aho akaboko kabasha kugera. Ushobora kuyizimya cyangwa ugashyiramo akadege mu
rwego rwo kwirinda.
Inkomoko: Verywellhealth.com
TANGA IGITECYEREZO