RFL
Kigali

Kim Kardashian na Kylie Jenner baneguye igishushanyo mbonera gishya cya Instagram

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:27/07/2022 11:26
0


Kim Kardashian na Kylie Jenner basangije inyandiko ku rubuga rwabo rwa Instagram igira iti "Instagram niyongere ibe Instagram". Ibi byavuzwe ubwo uru rubuga ruherutse kugaragaza ko rutakibanda ku mafoto cyane, ahubwo ruzajya rwibanda ku mashusho magufi (Reels).



Kuwa Kabiri, Umuyobozi wa Instagram, Adam Mosseri, yabyemeje mu mashusho magufi (Reel) yakoze, avuga ko kuri uru rubuga habaye impinduka nyinshi icyarimwe nubwo yizeza abareba amafoto ko azaguma kuri Instagram nk'umurage wayo, gusa yavuze ko Instagram izashingira cyane ku mashusho (Video) mu gihe runaka.

Yongeyeho ko Instagram izashingira ahanini kuri iryo hinduka ririmo gusangiza ibyo abantu bakunda, ibiryo n'ibindi mu buryo bwa videwo, ariko yongeraho ko bazakomeza no gushyigikira amafoto, ndetse anagaragaza ko ibindi bintu birimo nko kureba iby'abandi basangije (nka post z'inshuti) bizakomeza kunozwa.

Yagize ati "Tuzakomeza kugaragaza mbere ibyo inshuti z'umuntu zabasangije ahabanza, imbere y'inkuru zimara amasaha 24 (stories)". Yongeyeho ariko ko ikeneye kugira ibyo ihindura kuko isi ihinduka vuba kandi bagomba guhindukana nayo. 

Kim Kardashian na Kylie Jenner baneguye uburyo bushya bwa Instagram

Uru rubuga rwatangaje uburyo bwo gukoresha ku bantu bakora utu videwo tugufi ku ya 21 Nyakanga 2022, babemerera gusubiramo amafoto yasangijwe mbere akagaragara nka videwo ngufi. Instagram yongeye gutangaza ko ama videwo asanzwe ari munsi y'iminota 15 azahita ahindurwa Reels mu byumweru bizaza.

Kardashian na Jenner, basangije ababakurikira inyandiko ivuga ngo "Instagram niyongere igirwe instagram" bongeraho ngo "Reka kugerageza kuba nka tik tok, ndashaka kubona amafoto meza y'inshuti zanjye". Kardashian yabishyize ku nkuru ye imara amasaha 24 yandikaho ijambo "pretty please" bivuze "Mwiza ndakwinginze", ndetse na Jenner abishyiraho yandika ati "Pleaseeeee" bivuze "Ndakwinginzeeeee".


Iyi nyandiko yari yanditswe mu buryo bw'inkuru zitebya "memes" n'umukobwa w'imyaka 21 uzwi ku mazina ya Tati Bruening, ubu ikaba yarasangijwe kuri Instagram nyinshi ndetse no ku zindi mbuga nkoranyambaga nka Twitter, uyu mukobwa yatangaje ko ibi yabyanditse mu cyumweru gishize ubwo yarimo areba kuri Instagram ye ntabone amafoto y'inshuti ze.

Yakomeje avuga ko hari itandukaniro ku byagaragaraga kuri Instagram kera n'ibiri kugaragaraho ubu ngubu, avuga ko benshi bakoresha Instagram nk'abafotozi bibaza uburyo bazakuza ibyo bakora mu gihe uru rubuga rutagishyigikira ibijyanye n'amafoto, Bruening yahamagariye instagram kugarura ibihe byo gushyigikira amafoto cyane.

Yagize ati "Turashaka kubona ubwiza bw'amafoto inshuti zacu zadusangije". Abasubije ibyo yanditse bagize bati "Mu ntangiriro z'uru rubuga twabagaho mu gihe turimo, tubona ibihe byiza turimo mu gihe ntacyo".

Tati Bruening usanzwe ari umufotozi


Source: BBC








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND